Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, kuri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, witabirwa n'abakinnyi ba Karate batandukanye, Umuyobozi wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy Didier ndetse na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien.
Abahawe impamyabushobozi ni abakinnyi 30 barimo abana n'abakuru, abagabo n'abagore, batsinze ibizamini byo kuzamura urwego kuva kuri Dan ya mbere kugeza kuri Dan ya gatatu.
Ibi bizamini byakozwe ku wa 15 Kanama 2026, bitangwa n'inzobere mu mukino wa Karate zaturutse mu Buyapani, zirimo Takahiro na Miyoshi bafite Dan zirindwi, mu bufatanye bwa JKA-Rwanda n'Ishyirahamwe rya Japan Karate Association.
Impamyabushobozi zashyikirijwe abazitsindiye zatanzwe n'Icyicaro Gikuru cya Japan Karate Association giherereye i Tokyo mu Buyapani, zikaba zemewe ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy Didier, yavuze ko ari intambwe ikomeye ku bakinnyi ndetse no ku iterambere ry'uyu mukino mu Rwanda.
Ati “Ni igikorwa cyo kwishimira kuko twari tumaze iminsi twitegura. Abanyeshuri bacu babashije gukora ikizamini cya Dan 1, tugira abakoze ibya Dan ya 2 na Dan 3. Rero bamaze gukora, uyu munsi abatsinze impamyabushobozi zabo zavuye ku cyicaro gikuru i Tokyo.”
Rurangayire yashishikarije abahawe impamyabushobozi gukomeza gukora imyitozo no kwiteza imbere, abibutsa ko Karate atari ugushaka kuzamura urwego no kubona impamyabushobozi gusa, ahubwo ari urugendo rusaba ikinyabupfura, kwitanga no guhora wihugura.
Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yashimiye JKA-Rwanda ku ruhare igira mu guteza imbere Karate, by'umwihariko mu kuzana inzobere mpuzamahanga zifasha abakinnyi n'abatoza kongera ubumenyi.
Ati “Ibi bikorwa bitabayeho, na federasiyo ubwayo ntiyabaho. Ni bo bafatanyabikorwa, ni bo banyamuryango ba federasiyo. Kuri twe ni igikorwa dushima, dusaba n'andi makipe ko yajya atera intambwe nk'iyo JKA iba yakoze.”
Yakomeje agaragaza ko kuba u Rwanda rwakira inzobere ziturutse mu Buyapani, igihugu Karate ikomokamo, ari ikimenyetso cy'iterambere ry'uyu mukino.
Ati “Kuba izana bariya batoza mpuzamahanga b'abahanga, noneho baturutse mu Buyapani, aho Karate yakomotse, kuri twe ni ibintu byiza. Hari inyigisho baba basigiye abakarateka. Kuba baza bagatanga izi mpamyabushobozi, baba bemeje ko urwego rwa Karate y'u Rwanda hari aho rugeze. Ni impamyabushobozi iri ku rwego mpuzamahanga.”
JKA-Rwanda isanzwe ifatanya n'inzobere zo mu Buyapani mu gutegura amahugurwa n'ibizamini bigamije kuzamura urwego rw'abakinnyi ba Karate mu Rwanda.
Umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi wabanjirijwe n'imyitozo ngarukakwezi itegurwa na FERWAKA, ihuza abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye hagamijwe kongera ubumenyi n'ubushobozi bwabo.




























Ibitekerezo 0