Iki cyemezo kije nyuma y’umusaruro mwiza abakinnyi b’u Rwanda bamaze iminsi babona mu marushanwa mpuzamahanga, ndetse kiri muri gahunda yo gutegura Ikipe y’Igihugu izahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.
Ubusanzwe Ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri yatozwaga n’Umuyobozi wa Tekinike muri RAF, ariko kuri ubu igiye guhabwa umutoza wihariye uzaba anashinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zo kuzamura urwego rw’abakinnyi.
Mu itangazo RAF yashyize hanze, yagaragaje ko uyu mwanya ushobora guhatanirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bujuje ibisabwa.
Umutoza ushaka uyu mwanya agomba kuba afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, uruhushya rwo gutoza rwo ku rwego rwa gatanu rutangwa na World Athletics cyangwa urundi ruhwanye na rwo rwemewe ku rwego mpuzamahanga.
Agomba kandi kuba afite uburambe bw’imyaka nibura umunani, irimo itanu akorana n’abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, ndetse akaba yaratoje abakinnyi begukanye imidali muri Shampiyona y’Isi n’iya Afurika.
Uyu mutoza azaba ashinzwe gutegura gahunda zizajya zigenderwaho mu myitozo y’Ikipe y’Igihugu, umwiherero w’abakinnyi n’amarushanwa bazajya bitabira.
Azanagira uruhare mu kuvumbura no guteza imbere impano z’abakiri bato bahereye mu mashuri, mu makipe no mu marerero y’abakinnyi, ndetse no kongerera ubumenyi abatoza b’Abanyarwanda.
Abifuza guhatanira uyu mwanya basabwa kandi kugaragaza gahunda n’icyerekezo cy’uko bazateza imbere abakinnyi b’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda hagati ya 2027 na 2030.
Kwakira ubusabe bw’abifuza uyu mwanya bizasozwa ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
Umusaruro mwiza w’abakinnyi b’u Rwanda watanze icyizere
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo gushyiraho umutoza uhoraho w’Ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri nyuma yo kubona ko umukino wo gusiganwa ku maguru uri muri mike ishobora guhesha u Rwanda ishema ku rwego mpuzamahanga.
Umwaka wa 2026 uri mu myiza u Rwanda rwagize mu Mikino Ngororamubiri, aho abakinnyi barwo babashije kwegukana imidali mu marushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Muri Gicurasi, Imanizabayo Emeline yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 5.000 muri Shampiyona Nyafurika, mu gihe Niyonkuru Florence yegukanye uwa Feza mu gusiganwa metero 10.000.
Niyonkuru yakomeje kwandika amateka ubwo yegukanaga umudali w’Umuringa mu Mikino ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth Games) yabereye i Glasgow muri Écosse, uba uwa mbere u Rwanda rubonye muri iyi Mikino.
Muri Nzeri, uyu mukinnyi yongeye kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu mihanda yabereye i Copenhagen muri Danemark, aho yegukanye umudali w’Umuringa muri Half Marathon, akoresheje isaha imwe, iminota itandatu n’amasegonda umunani, ashyiraho agahigo gashya k’u Rwanda.
Uyu musaruro watanze icyizere cy’uko u Rwanda rushobora guhangana n’ibihugu bisanzwe byihariye imidali mu gusiganwa ku maguru, birimo Kenya na Ethiopia.
Kubona umutoza w’inzobere ni imwe mu ntambwe zigamije gufasha u Rwanda kubakira kuri uyu musaruro, kongera umubare w’abakinnyi bitabira amarushanwa akomeye no guhatanira imidali mu Mikino Olempike ya 2028.
U Rwanda rwatangiye kwitabira Imikino Olempike mu 1984, ariko ntirurabasha kwegukana umudali n’umwe.





Ibitekerezo 0