Gianni Infantino yatsinze igitego mu kwizihiza yubile y’imyaka 80 ya TP Mazembe

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yatsinze igitego mu mukino wo kwizihiza yubile y’imyaka 80 ikipe ya Tout Puissant Mazembe imaze ibayeho.

Uyu mukino wabaye ejo hashize i Lubumbashi, uhuza abigeze gukinira ikipe ya TP Mazembe mu myaka yashize, n’ikipe ya FIFA yari iyobowe na Gianni Infantino na Samuel Eto’o usigaye ari umujyanama wihariye wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ikipe y’itsinda ryaturutse muri FIFA yari igizwe kandi na Perezida w’Isyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri RDC, Constant Omar, Perezida wa TP Mazembe, Moïse Katumbi Chapwe, umuyobozi mukuru wa FIFA, Youri Djorkaeff n’Umunyamabanga mukuru wa FIFA, Mattias Grafström.

Youri Djorkaeff niwe wafunguye amazamu atsindira ikipe ya FIFA, nyuma Gianni Infantino ashyiramo agashinguracumu ku mupira mwiza yarahawe na Samuel Eto’o.

Nyuma y’umukino, Gianni Infantino yatangaje ko yashimishijwe n’ibyishimo byari biri muri Stade, yongeraho ko ari ibihe azahora yishimira.

Yagize ati “Sinabona amagambo yo kuvuga. Iyi stade, abafana, ibyishimo, ikaze mwaduhaye, biratangaje!. Uyu mukino w’uyu mugoroba wo kwizihiza yubile y’imyaka 80 TP Mazembe ibayeho nzahora mbyishimira.”

Uyu mukino kandi wabaye mu gihe itsinda riturutse muri FIFA na CAF bari gusura ibihugu bitandukenye muri Afurika, uyu munsi tariki ya 28 Ugushyingo 2019 bakaba bakomereza uruzinduko rwabo muri Angola.

Tout Puisaant Mazembe ni ikipe y’ubukombe muri Afurika dore ko yashinzwe mu 1939, icyo gihe yitwaga FC Saint-George. Imaze gutwara ibikombe 17 bya shampiyona muri RDC, coupe du Congo 5, CAF Champions League 5, CAF Confederation Cup 2, CAF Super Cup 3, ikaba yaragiye initabira igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo inshuro nyinshi.

Gianni Infantino yishimira igitego
Abari bagize ikipe ya FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza