Ibi yakoze ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwatsindaga Ghana mu irushanwa mpuzamahanga rya Nigeria Invitational T20 Tournament 2026.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri guhangana n’ibindi bihugu byo muri Afurika birimo Nigeria, Zimbabwe U19 na Afurika y’Epfo byitabiriye iri rushanwa, rukaba rwarajyanye abakinnyi 14.
Abo bakinnyi ni Diane Bimenyimana, Fanny Utagushimaninde, Gisele Ishimwe, Clarisse Umutoniwase, Shakila Niyomuhoza, Henriette Ishimwe, Alice Ikuzwe, Belyse Murekatete, Geovanis Uwase, Rosine Irera, Rosette Shimwamana, Flora Irakoze, Merveille Uwase Na Sylivia Usabyimana.
Fanny Utagushimaninde w’imyaka 15 n’iminsi 223, ari mu bari bahanzwe amaso muri iri rushanwa, na we ntiyabatenguha ubwo yakinaga na Ghana mu mukino wa mbere w’iri rushanwa, ahita akora amateka yo gukina amanota 111 ku dupira 65.
Uyu mukinnyi uri mu bategurirwa gufasha u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027, yabaye umukobwa wa mbere ku Isi ushoboye kurenza amanota 100 mu mukino, ari ubwa mbere akinnye iryo rushanwa.
Aka gahigo yashyizeho ko kuba umukinnyi ukiri muto wakinnye amanota menshi, mu bagabo kari gafitwe n’Umufaransa Gustav Mckeon wabigezeho afite imyaka 18 n’iminsi 280.
Utundi duhigo Abanyarwanda bafite muri Cricket, harimo Ishimwe Henriette watowe nk’Umukinnyi mwiza ku Isi muri Werurwe 2023 na Eric Dusingizimana wanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness World Record) kubera kumara amasaha 51 ahagaze ahantu hamwe aterwa udupira.
Undi ni Uwamahoro Cathia wamenyekanye cyane muri Gashyantare 2017, ubwo yesaga agahigo ko ku rwego rw’Isi ko kuba umugore wa mbere wamaze amasaha 26 aterwa udupira atugarura [Batting], na we yandikwa mu gitabo cya ’Guinness des records’.
Indi nkuru wasoma:Uburyo Cricket y’u Rwanda yaba urugero mu gutegura abakinnyi b’ejo hazaza








Ibitekerezo 0