Aya marushanwa yahuje abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Zone 3 ya Africa Aquatics, tariki 21-27 Ukwakira 2026, yasize u Rwanda rweretse abo mu Karere intambwe rumaze gutera mu mikino yo mu mazi.

Mu mikino yo koga muri piscine, Byiringiro Christian yabaye umwe mu bitwaye neza, yegukana umudali wa Zahabu mu koga metero 400 ibizwi nka Rukomatanyo (Individual middley).

Jayden Ntwali yegukanye imidali ibiri ya Feza mu koga metero 100 “Backstroke” [Ngarama] na metero 50 Butterfly [Bunyugunyugu], yongeraho uw’Umuringa muri metero 200 “Short Course Butterfly”.

Kean Sheja Murenzi na we yitwaye neza, yegukana imidali ibiri ya Feza muri metero 200 “Freestyle” [gukura umusomyo] na metero 100 “Butterfly”.

Mu yindi midali y’Umuringa u Rwanda rwegukanye, Keza yabaye uwa gatatu muri metero 800 “Freestyle” mu gihe Mugabo Aragsan Liban yabigezeho muri metero 200 “Backstroke”.

Byiringiro yigaragaje no mu mazi magari

U Rwanda rwakomeje kwitwara neza no muri “Open Water Swimming”, amarushanwa yo koga abera mu mazi magari nk'ibiyaga, inyanja cyangwa imigezi, aho abakinnyi basiganwa intera ndende.

Byiringiro Christian yongeye kwigaragaza, aba uwa mbere mu isiganwa rya kilometero eshanu, yegukana umudali wa Zahabu.

Mugwaneza Bosco na we yasoje ku mwanya wa gatatu muri iri siganwa, ahesha u Rwanda umudali w’Umuringa.

Umusaruro w’aba bakinnyi watumye u Rwanda ruva muri Uganda rufite imidali mu byiciro bitandukanye by’imikino yo mu mazi, ibintu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ribona nk’ikimenyetso cy’intambwe iri guterwa mu kuzamura urwego rw’abakinnyi.

Ikipe y’u Rwanda yanditse amateka mashya muri Water Polo

Uretse imidali yabonetse mu mikino yo koga, u Rwanda rwanditse amateka mashya muri Water Polo, ubwo Ikipe y’Igihugu yitabiraga amarushanwa mpuzamahanga y’uyu mukino ku nshuro ya mbere.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, u Rwanda rwatsinze Tanzania ibitego 2-0, ruhita rwegukana umudali w’Umuringa mu irushanwa ryarwo rya mbere ku rwego mpuzamahanga.

Ni intambwe ikomeye kuri Water Polo mu Rwanda, umukino ukiri mushya ugereranyije n’indi yo mu mazi imaze igihe ikinwa mu gihugu.

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda rigaragaza ko “kwitabira aya marushanwa no kwegukana umudali bishobora kuba umusingi wo gukomeza guteza imbere Water Polo, kongera umubare w’abayikina no kubaka ikipe ishobora guhangana ku rwego rw’Akarere na Afurika.”

Water Polo ni umukino umeze ute?

Water Polo ni umukino w’amakipe ukinirwa mu mazi, ufite bimwe mu biranga umupira w’amaguru kuko intego ari ugushyira umupira mu izamu ry’ikipe muhanganye, ariko abakinnyi bakabikora boga.

Buri kipe iba ifite abakinnyi barindwi bari mu mazi icyarimwe, barimo umunyezamu n’abakinnyi batandatu bo mu kibuga. Abandi baba abasimbura.

Umukino usanzwe ugabanyijemo ibice bine, buri gice kimara iminota umunani. Ikipe iba ishaka gutsinda ibitego byinshi kurusha uwo bahanganye, abakinnyi bagahererekanya umupira cyangwa bakawutwara boga mbere yo kugerageza gutsinda.

Umukinnyi usanzwe yemerewe gukoresha ukuboko kumwe gusa mu gufata cyangwa gukinisha umupira, mu gihe umunyezamu we ashobora gukoresha amaboko yombi mu gace ke.

Water Polo isaba ubushobozi bwo koga, imbaraga nyinshi, kwihangana no gukorera hamwe kuko abakinnyi bamara igihe kinini batageza ibirenge hasi, bagakomeza koga no guhangana n’abo mu yindi kipe.

Ni umwe mu mikino yo mu mazi imaze igihe kinini ku rwego mpuzamahanga, ndetse iri no mu mikino ikinwa mu Mikino Olempike.

Abakinnyi bane bari muri Uganda bakomereje i Dakar

Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean, Mugabo Aragsan Liban na Kalisa Keza, bayobowe n’umutoza Rukundo Patrick, bavuye mu Mikino y’Akarere ka Gatatu berekeza i Dakar muri Senegal guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko iteganyijwe kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2026.

Ntwali Jayden azahatana muri metero 50 mu gukura umusomyo [Freestyle], metero 50 muri ‘Backstroke’ na metero 50 muri ‘Butterfly’, mu gihe Murenzi Sheja Kean azakina metero 100 ‘Butterfly’, metero 100 ‘Freestyle’ na metero 200 ‘Freestyle’.

Mu bakobwa, Mugabo Aragsan Liban azahatana muri metero 50 na metero 100 'Freestyle' ndetse na metero 50 'Backstroke'. Kalisa Keza we azakina metero 200 'Backstroke', metero 50 'Breaststroke' na metero 50 'Butterfly'.

Ikipe y'u Rwanda yegukanye umudali w'umwanya wa gatatu muri 'Water Polo'