Ibi byabereye mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu irushanwa rya Minas Gerais, wahuzaga Uberlandia na Mamore.

Abakinnyi 43 n'abagize itsinda ry’abatoza umunani ari bo bahawe amakarita atukura.

Imvururu zatangiye mu gice cya kabiri, ubwo umukinnyi wa Mamore witwa Davi yishimiraga igitego cyatumye ikipe ye iyobora n’ibitego 3-1, agashotora abari ku ntebe y’abasimbura ba Uberlandia.

Umutoza w’abanyezamu ba Uberlandia, Paulo Sergio Dias Dos Santos, yahise yinjira mu kibuga ajya guhangana na Davi, bituma haduka imirwano. Mbere y’izo mvururu, abakinnyi batatu bari bamaze guhabwa amakarita atukura.

Imvururu zanangije Stade Parque do Sabia, aho imiryango 14 yangijwe, hamwe n’amadirishya, ubwogero, intebe n’ameza.

Umukino wabanje guhagarara iminota 40, nyuma umusifuzi Fernando Patrick Drosghic Modesto awuhagarika burundu.

Aya makarita yakuyeho agahigo k’amakarita 36 atukura yatanzwe mu mukino wabereye muri Argentine mu 2011.