Afurika yamaze gukomangira FIFA ngo iyifashe kwigobotora ingaruka za COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu bihugu 54 bya Afurika yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ko yahabwa ku mafaranga ari mu kigega cya FIFA kigamije kugoboka abanyamuryango bagizweho ingaruka na COVID-19.

Ibihugu bya Afurika bigize 1/3 cy’ibihugu byose byamaze gusaba kugobokwa uko ari 150.

Umuvugizi wa FIFA yabwiye BBC ko “ibihugu 54 byose bya Afurika byamaze gusaba inkunga.”

Buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri buri gihugu rishobora gusaba inkunga itarenze miliyoni 1$, mu gihe impuzamashyirahamwe z’umupira zo zishobora guhabwa agera kuri miliyoni 2$ naho umupira w’abagore ukaba wahabwa angana n’ibihumbi 500$.

Uretse abifuza inkunga, FIFA ifite n’uburyo bwo kuguriza abanyamuryango aho amashyirahamwe y’umupira ashobora guhabwa inguzanyo igera kuri miliyoni $5.

Kugeza ubu iki kigega cya FIFA kirimo agera kuri miliyari 1.5$ agamije kugoboka ibihugu binyamuryango 211 n’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru esheshatu.

FERWAFA yamaze kubona ayayo

Ku wa 19 Kanama 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryamaze kubona kuri aya mafaranga atangwa na FIFA mu rwego rwo gufasha umupira w’amaguru wazahajwe na COVID-19.

FERWAFA yahawe miliyoni 1$ ndetse ihita iyagabanya amakipe yo mu byiciro byose, abasifuzi, n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru.

COVID-19 yahombeje umupira w’amaguru miliyari 14$

Ku wa 15 Nzeri 2020, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusuzuma Ingaruka z’Icyorezo cya COVID-19 muri FIFA, Olli Rehn, yavuze ko igihombo iki cyorezo cyateje ku mupira w’amaguru kibarirwa muri miliyari 14$.

Yagize ati “Ni amafaranga menshi kandi yo mu bice byose by’ubukungu bw’umupira w’amaguru harimo n’amashuri y’urubyiruko yigisha umupira w’amaguru.”

Muri aya mafaranga harimo ayavaga kuri stade n’ayavaga mu bijyanye n’uburenganzira buhabwa ibitangazamakuru bwo gusakaza amashusho.

FIFA ivuga ko iki gihombo kizakomeza no kugira ingaruka no mu mwaka utaha w’imikino.

Amashyirahamwe yose y'umupira w'amaguru ku Mugabane wa Afurika yamaze gusaba FIFA kuyatera inkunga izayafasha kwigobotora ingaruka yagizweho na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .