Komite Olempike ya Afurika y’Epfo, SASCOC, yatangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ko Durban ari yo yahiswemo nk’umujyi uzashyirwa imbere muri iyi gahunda.

Perezida w’Agateganyo wa SASCOC, Lwandile Simelane, yavuze ko Afurika y’Epfo izatanga ubusabe bwo kwakira Imikino Olempike ya 2036 cyangwa iya 2040.

Iki gihugu gifite umugambi wo kwandika amateka yo kuba icya mbere muri Afurika cyakiriye Imikino Olempike kuva yatangira gukinwa mu buryo bugezweho mu 1896.

Gahunda yo gutanga ubusabe bwa Afurika y’Epfo yamaze gushyigikirwa na Guverinoma y’iki gihugu nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Biteganyijwe ko mu Ugushyingo 2026, SASCOC izageza umushinga wayo kuri Komisiyo ya Komite Mpuzamahanga Olempike, IOC, ishinzwe kuganira n’ibihugu n’imijyi byifuza kwakira Imikino Olempike.

Isuzuma ry’ubushobozi n’ibisabwa kugira ngo Afurika y’Epfo yakire aya marushanwa riteganyijwe kurangira muri Werurwe 2027, mu gihe icyemezo cya nyuma ku mujyi uzakira Imikino Olempike giteganyijwe gufatwa mu 2029.

Durban si ubwa mbere igaragaje ubushake bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye.

Mu 2015, uyu mujyi wari watsindiye kwakira Imikino y’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth Games’ ya 2022, ariko mu 2017 wamburwa ubwo burenganzira nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth ritangaje ko utari warubahirije zimwe mu nshingano z’ingenzi zari zarumvikanyweho.

Afurika y’Epfo isanzwe ifite ubunararibonye mu kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi. Mu 2010 yabaye igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru.

Durban na yo yari mu mijyi yakiriye imikino y’icyo gikombe, aho Stade ya Moses Mabhida iri mu bikorwaremezo bikomeye by’imikino uyu mujyi usanzwe ufite.

Kugeza ubu nta gihugu cyo muri Afurika kirakira Imikino Olempike, yaba iyo mu mpeshyi cyangwa iyo mu gihe cy’ubukonje.

Imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iya 2032 izabera i Brisbane muri Australia.

Umujyi wa Durban ni we ushyizwe imbere muri gahunda ya Afurika y'Epfo yo kwakira Imikino Olempike mu myaka 10 iri imbere