Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, cyitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, bagize umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri no kuganira ku ngingo zirebana n'imibereho yabo.

Nyuma ya siporo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Parfait Busabizwa, yagarutse ku kamaro ko gukora imyitozo ngororamubiri mu kubungabunga ubuzima, asaba abayitabiriye kuyigira umuco no gushishikariza abandi kuyitabira.

Yagaragaje ko siporo atari uburyo bwo kwita ku buzima gusa, ahubwo ari n’umwanya mwiza wo guhuza abantu, gusabana no kurushaho kwimakaza umubano mwiza hagati yabo.

Amb. Busabizwa yashimiye Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville ubwitabire bakomeje kugaragaza mu bikorwa bitandukanye bibahuza, by’umwihariko ibitegurwa hagamijwe gushimangira ubumwe n’ubufatanye.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe n’ubunyangamugayo, agaragaza ko imyitwarire myiza y’Abanyarwanda baba mu mahanga igira uruhare mu guhesha u Rwanda isura nziza n’agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi siporo rusange yanabaye umwanya wo kwibukiranya ibikorwa biteganyijwe mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, birimo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo (RCA-Congo).

Biteganyijwe ko iyi Nteko Rusange izaba umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, baganira ku bikorwa by’umuryango wabo no ku buryo bakomeza guteza imbere ubufatanye n’ubumwe bubaranga.