Iri siganwa ryari irya gatatu ry'imbere mu gihugu muri uyu mwaka wa 2021 nyuma y'iryitiriwe 'Gukunda Igihugu' n'irya 'Kigali- Gicumbi'.
Kuri uyu wa Gatandatu, abagabo bakuru bahagurukiye kuri Canal Olympia berekeza mu Bugesera.
Mugisha Samuel yatsinze nyuma yo guhiga Nzafashwanayo Jean Claude wa Benediction Ignite ariko wamaze gusinyira ProTouch, bageranye ku murongo, mu gihe kandi uwabaye uwa gatatu ari Mugisha Moïse na we ukinira ProTouch, aho yanatobokesheje igare mu bilometero bibiri bya nyuma.
Nyuma yo gutsinda, Mugisha Samuel yavuze ko yari afite intego yo gutwara iri siganwa ndetse yafashe icyemezo cyo gucomoka agasiga abandi, agira amahirwe biramuhira.
Ati "Isiganwa ryirukaga cyane ariko ku ruhande rwanjye nari nabyukanye intego yo gutsinda kandi ni byiza ko nabigzeho. Nabashije kugenda ku bw'amahirwe ngera hano bataramfata."
Manizabayo Eric waherukaga gutsinda i Gicumbi, yabaye uwa gatanu asizwe umunota umwe n’amasegonda umunani, Areruya Joseph watsinze mu Ukwakira, aba uwa 17 asizwe iminota ibiri n’amasegonda 57, anganya ibihe na Uhiriwe Byiza Renus wa Qhubeka Assos, we wabaye uwa 10.
Mukashema Josiane wa Benediction Club, yatsinze mu bakobwa nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 49 n'amasegonda 54 ku ntera y'ibilometero 65 byahereye kuri La Palisse Hotel i Nyamata.
Yakurikiwe na bagenzi be bakinana barimo Kimenyi Charlotte wabaye uwa kabiri na Tuyishime Jacqueline. Hahembwe kandi Uwera Aline wa Bugesera Cycling Team nk'umukinnyi muto witabiriye isiganwa.
Mu cyiciro cy'ingimbi, hatsinze Iradukunda Valens wa Twin Lakes nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 59 n'amasegonda 22 ku ntera y'ibilometero 73,6 byatangiriye ku Ninda.
Uyu mukinnyi w'imyaka 18 yari mu bitabiriye Shampiyona Nyafurika y'Amagare yabereye mu Misiri muri Gashyantare uyu mwaka.
Niringiyimana Rachid wa Les Amis Sportifs wari watsinze i Gicumbi, yabaye uwa kabiri naho Uwihanganye Fabien wa Muhazi Cycling Team aba uwa gatatu.
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah, yavuze ko amasiganwa amaze kuba azafasha mu gutoranya abakinnyi bazitegura Tour du Rwanda ya 2022 izaba hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gashyantare.
FERWACY iteganya kandi gutegura irindi siganwa rimwe, rishobora kuba mu mpera za Mutarama 2021, iminsi mike mbere y'uko Tour du Rwanda itangira.









Ibitekerezo 0