00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karl Platt na Habimana Jean Eric begukanye Agace ka Kabiri ka Rwandan Epic 2022 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 March 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Umudage Karl Platt ukinira Bulls n’Umunyarwanda Habimana Jean Eric wa ProTouch, begukanye Agace ka Kabiri ka Rwandan Epic 2022 kakinwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Werurwe, nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 16 n’amasegonda 11 ku ntera y’ibilometero 74.

Saa Tatu za mu gitondo ni bwo abakinnyi bahagurukiye imbere y’Ikigo cy’iterambere ry’umukino w’Amagare (ARCC) i Musanze, babanza gukora intera y’ibilometero bibiri bitabazwe mu muhanda wa kaburimbo, mbere yo kujya mu w’igitaka n’amakoro.

Abasiganwa banyuze mu mihanda yo muri Musanze bakomereza muri Burera aho banyuze hafi y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo mbere yo kwerekeza kuri Stade Ubworoherane ahasorezwaga isiganwa.

Umunya-Kenya Suleiman Kangangi ni we watanze abandi i Musanze ariko ntacyo byamufashije kuko mugenzi we, Mael Desrieux, yaje nyuma yakoresheje amasaha atatu, iminota 41 n’amasegonda 46 biba ari byo bihe byabazwe. Muri iri rushanwa, hahabwa agaciro ibihe by’uwahageze nyuma mu ikipe kuko bombi baba bagomba kugendera hamwe.

Karl Platt na Habimana Jean Eric bagereye ku murongo rimwe ari aba kabiri nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 16 n’amasegonda 11 ni bo begukanye Agace ka Kabiri ka Rwandan Epic 2022.

Daniel Gathof na Renay Groustra babaye aba gatatu bakoresheje amasaha atatu, iminota 29 n’amasegonda 30 naho Josh Ibbett na Ruberwa Jean Damascène baba aba kane. Uyu Munyarwanda yagize ikibazo cy’igare cyatumye mugenzi we amutegereza ngo bajyane.

Mugisha Samuel ari mu batasoje isiganwa mu gihe mugenzi we, Mitch Elliot, yakoresheje amasaha ane, iminota itatu n’amasegonda 30 ariko bombi babarwa nk’abatosoje isiganwa.

Nyuma y’uduce tubiri tumaze gukinwa, Karl Platt na Habimana Jean Eric bayoboye irushanwa bamaze gukoresha amasaha atatu, iminota 45 n’amasegonda 45, barusha iminota 16 Daniel Gathof na Renay Groustra ba kabiri.

Mu cyiciro cy’abagore, Leone Verster na Catherine Colyn bongeye kuba aba mbere bakoresheje amasaha ane, iminota 54 n’amasegonda 53 naho Umwamikazi Jazilla na Nirere Xaverine bakoresha amasaha arindwi, iminota 16 n’amasegonda 37.

Ku rutonde rusange, Leone Verster na Catherine Colyn bamaze gukoresha amasaha atanu, iminota 41 n’amasegonda 25, barusha amasaha abiri n’iminota 36 Abanyarwandakazi bahanganye muri iki cyiciro.

Mu bakina bavanze, Jennifer Wagouman na Daniel Klemmer bakoresheje amasaha arindwi, iminota 10 n’amasegonda 49, byatumye bagira amasaha umunani, iminota 11 n’amasegonda 34 ku rutonde rusange.

Impuzandengo y’umuduko wakoreshejwe n’abagabo ni ibilometero 22,6 ku isaha mu gihe ku bagore yari 15 km/h.

Rwandan Epic 2022 igizwe n’uduce tune, izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Werurwe, hakinwa Agace ka Gatatu kazabera mu Kinigi ku ntera y’ibilometero 35 bizasorezwa ahasanzwe habera umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu Gace ka Kabiri ka Rwandan Epic 2022:

Abagabo:

  1. Karl Platt & Habimana Jean Eric: 3h16’11”
  2. Daniel Gathof & Renay Groustra: 3h29’30”
  3. Suleiman Kangangi & Mael Desrieux: 3h41’46”
  4. Josh Ibbett & Ruberwa Jean: 4h04’58”
  5. Marc Schut & Rhys Manners: 4h32’42”
  6. Kwizera Elie & Uwitonze Edouard: 4h38’08”
  7. David Caroll & Niringiyimana Ramadhan: 4h47’01”
  8. Nduwayo Eric & Nkurunziza Yves: 4h54’54”
  9. Ishimwe Jean Claude & Nshutiraguma Kevin: 6h37’58

Abagore

  1. Leone Verster & Catherine Colyn: 4h54’53”
  2. Umwamikazi Jazilla & Nirere Xaverine: 7h16’37”

Abakina bavanze

  1. Jennifer Wagouman & Daniel Klemmer: 7h10’49”

Uko abakinnyi bakurikirana ku rutonde rusange:

Abagabo:

  1. Karl Platt & Habimana Jean Eric: 3h45’45”
  2. Daniel Gathof & Renay Groustra: 4h01’31”
  3. Suleiman Kangangi & Mael Desrieux: 4h15’12”
  4. Josh Ibbett & Ruberwa Jean: 4h39’53”
  5. Marc Schut & Rhys Manners: 5h11’27”
  6. Kwizera Elie & Uwitonze Edouard: 5h17’15”
  7. David Caroll & Niringiyimana Ramadhan: 5h30’09”
  8. Nduwayo Eric & Nkurunziza Yves: 5h38’23”

Abagore

  1. Leone Verster & Catherine Colyn: 5h41’25”
  2. Umwamikazi Jazilla & Nirere Xaverine: 8h25’02”

Abakina bavanze

  1. Jennifer Wagouman & Daniel Klemmer: 8h11’34”
Abanya-Musanze ku muhanda bategereje ko abasiganwa batambuka
Ubwo abakinnyi binjiraga mu muhanda watangiye kubarirwamo ibihe
Nduwayo Eric ukinana na Nkurunziza Yves mbere yo guhaguruka
Umunya-Kenya Suleiman Kangangi ayoboye igikundi mu bilometero bya mbere
David Caroll agenda imbere ya Nirere Xaverine
Bamwe mu baturage bishimiye kubona amagare abasanga iwabo
Nirere Xaverine na Umwamikazi Jazilla ni bo Banyarwandakazi bitabiriye Rwandan Epic 2022
Habimana Jean Eric yari atwaye Karl Platt ubwo bazamukaga mu Murenge wa Kinoni
Daniel Gathof asiganwa hafi y'Ikiyaga cya Burera muri Kinoni
Hakizimana Seth yinjiye muri iri rushanwa akina wenyine
Mugisha Samuel ntiyasoje isiganwa ry'umunsi wa kabiri ryakiniwe hafi y'Ibiyaga bya Burera na Ruhondo
Muri Rwandan Epic hakoreshwa amagare yabugenewe mu kuzamuka mu misozi cyangwa imihanda itari iya kaburimbo
Karl Platt na Habimana Jean Eric ni bo bageze i Musanze bwa mbere nk'ikipe
Umudage Karl Platt na Habimana Jean Eric bishimira gutsinda agace ka kabiri ka Rwandan Epic 2022
Josh Ibbett ukinana na Ruberwa yitgereza Ikiyaga cya Burera ubwo yambukaga ikiraro azamuka mu Kinoni
Leone Verster na Catherine Colyn babaye bayoboye mu bagore
Leone Verster yitegereza Ikiyaga cya Ruhondo
Karl Platt afite imbaraga mu kumanuka mu gihe iyo bageze ahazamuka, Habimana Jean Eric ni we uba uyoboye
Kwizera Elie ukinana na Uwitonze Edouard
Bitewe n'imihanda itoroshye, hari abakomereka kubera kugwa
Ishimwe Jean Claude na Nshutiraguma Kevin bafashanya kugira ngo babashe gukomeza isiganwa
Komiseri Ntiyamira Jean Sauveur aganira na Simon De Schutter uri mu bategura Rwandan Epic
Suleiman Kangangi yatanze abandi kuri Stade Ubworoherane ariko ntacyo byatanze kuko habazwe ibihe bya mugenzi we waje nyuma
Habimana Jean Eric na Karl Platt bakomeje kuyobora muri Rwandan Epic 2022
Habarurema Ruben uyobora Ikigo cya Africa Rising Cycling Center kiba i Musanze
Umuyobozi wa Tekinke mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino w'Amagare, Murenzi Emmanuel
Renay Groustra na Daniel Gathof babaye aba kabiri mu bagabo
Mael Desrieux ukinana na Suleiman Kangangi
Isiganwa ryarangiye bamwe buzuye ivumbi
Mael Desrieux yahise aryama nyuma yo gusoza
Mitch Elliot ukinana na Mugisha Samuel agera muri Stade Ubworoherane
Ruberwa Jean Damascene na Josh Ibbett bashimirana nyuma yo kugera muri Stade Ubworoherane
Mugisha Samuel aganira na Ruberwa
Karl Platt na Habimana Jean Eric bishimira intsinzi
Kwizera Elie na Uwitonze Edouard basoza kuri Stade Ubworoherane
Leone Verster na Catherine Colyn basoza isiganwa
Nkurunziza Yves ari mu basoje nyuma kubera kugwa
Matthew Brokenshire uri mu bategura Rwandan Epic
David Caroll yikanda amaguru nyuma yo gusoza
Karl Platt afite inkoni yahembwe aba mbere ariko ikaba iherekezwa n'ibahasha
Catherine Colyn yasoje isiganwa asa n'uzengerera
Agace ka Kabiri ka Rwandan Epic 2022 kasorejwe muri Stade Ubworoherane

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .