Ni agace kareshyaga n’ibilometero 52,9, kakiniwe ku butumburuke bwa metero 883 aho abakinnyi 75 bahagurikiye kuri ARCC (Africa Rising Cycling Center) mu Karere ka Musanze, berekeza mu Karere ka Burera ku nkengero z’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Umudage Daniel Gathof ukina afatanyije n’Umuholandi Bart Classens, bari batwaye Agace ka Kabiri ku wa Kabiri, babaye aba mbere no kuri uyu wa Gatatu, bagera mu Mujyi wa Musanze bakoresheje amasaha abiri, iminota itanu n’amasegonda 26.

Kwegukana iyi ‘étape’ ku ikipe ya Gathof na Classens, byerekanye inyota bafitiye Rwandan Epic baheruka gutwara mu 2023.

Umwanya wa kabiri muri iki cyiciro cy’abagabo bakina bafatanyije, wegukanywe n’Ikipe ya Lukas Baum na Dan Kiptala bakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 37. Bakurikiwe n’Ikipe y’Abanya-Zambia, Levy Pyele na Ernest Mazabuka.

Ikipe y’Umunyarwanda Banzi Bukhari n’Umuholandi Louis van Zeeland ntiyasoreje muri eshatu za mbere nk’uko yari yabikoze mu duce tubiri twabanje.

Mu cyiciro cy’abagore bakina bafatanyije, Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha ukina afatanyije n’Umuholandikazi Elodie Kuijper bongeye kuba aba mbere bakoresheje amasaha atatu, iminota itatu n’amasegonda 46.

Ni mu gihe Abanya-Afurika y’Epfo Bianca Haw na Wade Young bongeye gutsinda mu bakina bavanze, umugabo n’umugore, aho bakoresheje amasaha abiri, iminota 32 n’amasegonda 14 bakurikiwe n’Abanya-Espagne Oscar Pujol na Mude Rodríguez basize iminota 13.

Umunya-Norvège Thomas Nærland yegukanye aka Gace ka Gatatu akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 18, Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson akomeza kumurya isataburenge kuko kuri uyu munsi yamusize amasegonda atatu gusa.

Rwandan Epic 2025 izakomeza ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, hakinwa Agace ka Kane kitiriwe Ibirunga aho abakinnyi bazakinira mu gace gakikije ahasanzwe habera umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi. Ni ‘étape’ izaba ireshya n’ibilometero 29,8, izakinirwa ku butumburuke bwa metero 514.

Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2025 kahagurukiye i Musanze, kerekeza ku Biyaga bya Burera na Ruhondo bizwi nka "Twin Lakes"
Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2025 kahagurukiye i Musanze, kerekeza ku Biyaga bya Burera na Ruhondo bizwi nka "Twin Lakes"
Amasiganwa abera i Musanze, abakinnyi babona ibyiza nyaburanga birimo n'ibirunga
Amasiganwa abera i Musanze, abakinnyi babona ibyiza nyaburanga birimo n'ibirunga
Muri Rwandan Epic, abakinnyi banyura mu nzira zigoranye
Muri Rwandan Epic, abakinnyi banyura mu nzira zigoranye
Iri siganwa ry'amagare yo mu misozi rinyura aho abaturage batuye ndetse baba bishimiye kubona abakinnyi
Iri siganwa ry'amagare yo mu misozi rinyura aho abaturage batuye ndetse baba bishimiye kubona abakinnyi
Daniel Gathof na Bart Classens begukanye Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2025 kasorejwe mu Mujyi wa Musanze
Daniel Gathof na Bart Classens begukanye Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2025 kasorejwe mu Mujyi wa Musanze
Umudage Daniel Gathof yongeye kugaragaza uburyo yishimira u Rwanda
Umudage Daniel Gathof yongeye kugaragaza uburyo yishimira u Rwanda
Gathof na Classens bamaze gushyiramo hafi iminota 17 ku rutonde rusange mu gihe hasigaye uduce tubiri gusa
Gathof na Classens bamaze gushyiramo hafi iminota 17 ku rutonde rusange mu gihe hasigaye uduce tubiri gusa
Daniel Gathof na Bart Classens bahembwa nk'abegukanye Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2025
Daniel Gathof na Bart Classens bahembwa nk'abegukanye Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic 2025
Abanya-Afurika y’Epfo Bianca Haw na Wade Young bakomeje kwigaragaza mu bakina bavanze, umugabo n'umugore
Abanya-Afurika y’Epfo Bianca Haw na Wade Young bakomeje kwigaragaza mu bakina bavanze, umugabo n'umugore