Umwongereza Ethan Vernon wa Soudal Quick-step yongeye kwerekana ko ari uwo kwitondera uyu mwaka, yegukana Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2023 nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 30 ku ntera y’ibilometero 132,9 yahagurukiye muri Kigali Car Free Zone igasorezwa i Gisagara.
Nk’uko byagenze i Rwamagana ku munsi wa mbere, Vernon yongeye gucika abandi ubwo bari kumwe mu gikundi mbere yo kurenga gato ku cyicaro cya REG kiri i Gisagara.
Uyu mukinnyi umaze kwigaragaza nk’umuhanga wo kwitega mu gihe kiri imbere, yatanze abandi ku murongo wari imbere ya ’Gymnase’ ya Gisagara, akomeza kwambara umwenda w’umuhondo.
Yakurikiwe n’abandi barimo Henok Mulueberhan wa Green Project Bardiani ndetse na Meijers Jeroen wa Terengganu Cycling Polygon. Kugeza ku mukinnyi wa 46, bose banganya ibihe kuko basoreje mu gikundi.
Chris Froome yabaye uwa 47 asizwe amasegonda umunani.
Muhoza Eric ukinira Bike Aid yabaye Umunyarwanda wasoreje hafi aba uwa 28 naho Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda aba uwa 30. Manizabayo Eric yabaye uwa 34.
Nyuma y’uduce tubiri tumaze gukinwa, Ethan Vernon ayoboye urutonde rusange amaze gukoresha amasaha atandatu, iminota irindwi n’amasegonda 22, anganya ibi bihe n’abandi bakinnyi 44 barimo Niyonkuru Samuel na Manizabayo Eric ba Team Rwanda mu gihe Chris Froome arushwa amasegonda umunani ku mwanya wa 46.
Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatatu kazahagurukira i Huye kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 199,5.
Rwarutabura ufana Rayon Sports, ntiyatanzwe no mu MagareAbatwara moto zishinzwe umutekano mu isiganwaOlivier Grandjean ushinzwe ibijyanye na tekinike muri Tour du RwandaBamwe mu bakomiseri ba Tour du Rwanda 2023 bafata ifotoTeam Rwanda igera muri Kigali Car Free ZoneEthan Vernon aganira n'itangazamakuru mbere y'isiganwaNiyonkuru Samuel na Masengesho Vainqueur ba Team Rwanda bagera ahatangiriye isiganwaPolisi y'Igihugu ikora ibishoboka byose ngo abasiganwa bagereyo amahoroEthan Vernon wambaye umwenda w'umuhondo asuhuzanya na Murenzi Abdallah uyobora FERWACYPerezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, aganira na Nsengimana Bosco mbere y'isiganwaAbakinnyi bambaye imyambaro yihariye ni bo bahaguruka mbereAbakinnyi batambuka kuri Rond-point mu Mujyi wa KigaliUbwo abasiganwa bamanukaga kuri Yamaha berekeza NyabugogoAbakinnyi basesekara i Nyabugogo aho bari bategerejwe n'abatari bakeNk'uko bisanzwe, IGIHE yaherekeje Tour du Rwanda mu bice byose izageramo mu gihuguNyabugogo hari abantu benshi bategereje kureba abasiganwa ku magareUbwo abakinnyi b'amagare bari bageze Nyabugogo ariko bagendera hamwe kuko ibihe byatangiye kubarwa bageze ku GitikinyoniKhafi Oussama aganira na mugenzi we (bombi bakinira Maroc) mu isiganwaUbwo isiganwa ryari rigeze i ku Ruyenzi ryerekeza i KamonyiMarc Oliver Fritzen ayoboye isiganwaMugisha Moïse ari mu bakinnyi bagerageje kwiyomora ku gikundi nubwo bitamukundiyeAbasiganwa bazamuka mu RuhangoUbwo abakinnyi bazamukaga umusozi muri aka gace kasorejwe i GisagaraIfoto yafashwe n'umufotozi wa IGIHE ubwo abakinnyi basatiraga i MuhangaMarc Olivier Pritzen wa EF Education Nippo yinjira mu Mujyi wa MuhangaAbakinnyi binjira mu Karere ka RuhangoIsiganwa ryaranzwe no kugendera hamwe mu gikundi uretse abarimo Pritzen bagerageje gutorokaBamwe mu bafana bakomera amashyi abakinnyi batambukagaUmukinnyi w'Ikipe y'u Bwongereza waguye, Charlton Josh, yahise ava mu isiganwaUmwe mu bafana agerageza gutera imbaraga abakinnyi b'amagare bamanukaMarc Olivier Pritzen wa EF Education Nippo yayoboye isiganwa igihe kirekireUbwo abasiganwa basatiraga i NyanzaAbasiganwa batambuka mu Mujyi wa HuyeAbakinnyi bagendera ku murongo ubwo isiganwa ryerekezaga i Gisagara kuri uyu wa MbereMu mukino w'amagare habaho gukorana nk'ikipeMu isiganwa, hari ababa bashinzwe umutekano w'abakinnyiUmunyamakuru David Bayingana ni umwe mu bashyushyarugamba baba bari aho isiganwa risorezwaEthan Vernon yatanze abandi kugera ku murongo nyuma yo gutambika mu gikundiUmwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal Quick-step yegukanye Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda 2023Vernon w'imyaka 22 ni we wakomeje kwambara umwenda w'umuhondoNiyitegeka Gratien uzwi nka 'Papa Sava' ni umwe mu baherekeje Tour du Rwanda ari kumwe na MySolVernon Ethan (Soudal Quick-step) akomeje kwerekana ko ari uwo kwitegaMarc Olivier Pritzen (EF Education- Nippo) yahize abandi mu guterera imisoziJames Fouche wa Bolton Equities yongeye guhiga abandi muri 'sprint'Umunya-Eritrea Muluebrhan Henok akomeje kuba Umunyafurika mwiza muri Tour du Rwanda 2023Henok Mulubrhan ni we ukomeje kwambara umwambaro w'Umunyafurika mwiza muri Tour du Rwanda 2023Marc Olivier Pritzen wa EF Education Nippo yahembwe nk'umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekireUmukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe na Horizon Express ni Marc Olivier Pritzen ukinira EF Education- NippoTerengganu Polygon yahembwe nk'ikipe yitwaye neza kuri uyu wa Mbere
Amafoto: Igirubuntu Darcy na Yuhi Irakiza Augustin
Ibitekerezo 0