Tour du rwanda 2023 yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare, hakinwa Agace kayo ka Mbere kegukanywe n'Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal Quick-step, nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 52 ku ntera ya kilometero 115,6.
Ni agace kahagurukiye kuri Kigali Golf Resort & Villas gasorezwa i Rwamagana mu muhanda warimo udusozi tubiri tworoheje; i Kibagabaga na Ntunga, twombi twatwawe na Nsengimana Jean Bosco mu gihe amanota ya 'sprint' yegukanywe na James Fouche wa Bolton Equities.
Isiganwa ry'uyu mwaka ryakoze amateka yo kwitabirwa n'abakinnyi benshi, 93, nubwo Algeria ititabiriye naho Israel-Premier Tech na Soudal Quick-step zatangiranye abakinnyi bane.
Ethan Vernon yatsinze nyuma yo gucika abandi anyonze igare n’imbaraga muri metero nkeya gusa bagiye kugera ku murongo. Yakurikiwe na Emilien Jeannière wa TotalEnergies, Mulueberhan Henok wa Green Project Bardiani na Fiorelli Filipo bakinana.
Mugisha Moïse wa Team Rwanda, ni we Munyarwanda waje hafi, aba uwa 21 anganya ibihe n’abandi bose bamubanjirije. Abandi baje kuri ibyo bihe barimo Masengesho Vainqeur (Team Rwanda) wa 34, Muhoza Eric (Bike Aid) wa 41 na Bigirimana Jean Nepo (May Stars) wa 49.
Umwongereza Chris Froome wa Israel-Premier Tech, uri gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere, yasoreje ku mwanya wa 44.
Nsengimana Jean Bosco wageze i Rwamagana ayoboye isiganwa, yaguye ubwo bazenguruka muri uwo mujyi ndetse byatumye asoza ari ku mwanya wa 87 aho yasizwe amasegonda 36. Gusa, intego ye y’umunsi yayigezeho kuko amanota yo kuzamuka i Kibagabaga na Ntunga, ni we wayegukanye.
Ni ko byagenze kandi ku Munya-Nouvelle Zélande James Fouche wa Bolton Equities bageranye i Rwamagana. Na we yabaye uwa 89 asizwe iminota ine n’amasegonda 13.
Abakinnyi bane ba nyuma (kuva ku mwanya wa 90 kugeza ku wa 93) ni aba May Stars yo mu Rwanda. Abo ni Hakizimana Félicien wasizwe iminota 12 n’amasegonda umunani, Nsengiyumva Shemu wasizwe iminota 15 n’amasegonda 33, Simon Aytesegeb Aron na Brhane Abel (basizwe iminota 32 n’amasegonda 44).
Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 20 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira muri Kigali Car Free Zone kerekeza i Gisagara ku ntera y’ibilometero 132,9.
Mu gitondo cya kare, umuhanda wabanje gutunganywa neza hafi y'ahanyuze isiganwaRwarutabura ufana Rayon Sports, ntiyatanzwe no mu Magare. Aha yari kumwe na Bernard Makuza wari witabiriye Ride Rwanda 2023Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena, yitabiriye igikorwa cya Ride Rwanda kibanziriza isiganwa rya Tour du RwandaUshinzwe ibijyanye na Tekinike muri Tour du Rwanda, Olivier Grandjean (ibumoso)Abakinnyi bagize ikipe ya China Glory yitabiriye Tour du Rwanda 2023. Ni ubwa mbere muri iri siganwa hitabiriye umukinnyi uvuka mu BushinwaEmilien Jeannière wa TotalEnergies yishyushyaTotalEnergies yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu, yavuyemo uwayitwaye mu 2021Abakinnyi ba Team Rwanda bifotozanya n'ab'Ikipe y'Igihugu ya MarocAbaganga ba RBC bashinzwe ubutabazi bwihuse bari babukereye baharanira ko ugira ikibazo yitabwahoAbakinnyi ba Team Rwanda: Nsengimana, Masengesho, Manizabayo, Niyonkuru na MugishaMinisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa aganira na Michel Callot uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu BufaransaAmbasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yitabiriye itangira rya Tour du Rwanda 2023Minisitiri Munyangaju asuhuzanya n'Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco KaberaMeya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira na CP John Bosco KaberaHabanje kuba ibirori byo gutangiza Tour du Rwanda 2023Habanje gutangwa ubutumwa bwa "Gerayo Amahoro"Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, atangiza Tour du Rwanda 2023Abakinnyi bitegura guhaguruka kuri Kigali Golf mu gace kasorejwe i RwamaganaAmatariki ya Tour du Rwanda 2024 yamenyekanyeAbakinnyi babanje gukora intera y'ibilometero 6,9 mbere y'uko hatangira kubarwa ibiheAba bahisemo gufata amashusho ngo basigarane urwibutsoMu Gatsata, bahisemo kwicara hejuru y'imodoka ngo bakurikirane isiganwaUmumotari wahisemo gukandagira kuri moto ye ngo arebe nezaAbafana bari babukereye barimo n'uwo wagize uti "Gerayo Amahoro"Hamwe n'abo muri Bella Flowers, isiganwa ryari ryerekeje i Rwamagana, iwabo w'indaboNsengimana Jean Bosco na Fouche wa Bolton Equities bayoboye isiganwa igihe kirekireKimironko hari abafana benshi ku muhandaAbakinnyi bagendera hamwe mu gikundiJames Fouche wa Bolton Equities yishimiwe n'abafana nubwo yari ahanganye na Nsengimana Jean BoscoAba batereye isaruti abakinnyi b'AmagareAbanyarwanda bongeye kuryoherwa na Tour du RwandaEthan Vernon wa Soudal Quick-step yegukanye Etape ya Mbere ya Tour du Rwanda 2023Vernon Ethan ukinira Soudal Quick-step yambitswe ‘Maillot Jaune’ itangwa na Visit Rwanda ku mukinnyi uyoboye abandi ku rutonde rusangeNsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yahembwe na Cogebanque nk’umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi
Ibitekerezo 0