Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Kenya izakira iri rushanwa rihuza abakinnyi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika, aho iry’uyu mwaka riteganyijwe tariki 21-25 Ukwakira 2026.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Alexandr Pliuschin, yatoranyije abakinnyi batangiye umwiherero kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026, aho imyiteguro yabo izageza mbere gato ya Shampiyona Nyafurika.

Nk’uko byagenze muri Shampiyona Nyafurika ya 2025, mu bakinnyi bazakina uyu mwaka harimo abo mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 17, aho mu Rwanda basanzwe bakina amasiganwa aba buri kwezi ya ‘Youth Racing Cup’ kuva mu 2023.

Muri iki cyiciro, abahamagawe mu bahungu ni Byiringiro Mubarak, Ntwari Réponse na Mukwende Fuadi mu gihe abakobwa ari Liza Jehovaire, Mwamikazi Joy Cynthia na Agasaro Gloria.

Mu ngimbi ziri munsi y’imyaka 19 hahagamawe Nkurikiyinka Jackson, Ishimwe Brian, Mugabo Jules, Niyonkuru Yassin na Shema Emmanuel naho mu bangavu ni Masengesho Yvonne, Akimana Donatha, Kanyange Zawadi na Uwizeyimana Uwase Ancille.

Abakobwa batarengeje imyaka 23 ni Mwamikazi Jazilla, Byukusenge Mariate na Uwiringiyimana Liliane naho bakuru babo bahagamawe ni Nirere Xaverine, Ingabire Diane, Nyirarukundo Claudette, Ntakirutimana Martha na Nzayisenga Valentine.

Ni mu gihe abagabo batarengeje imyaka 23 ari Twagirayezu Didier, Ruhumuriza Aimé, Ntirenganya Moïse na Ufitimana Shadrack.

Icyiciro cyahamagawemo abakinnyi benshi ni abagabo aho harimo abakinnyi 12 ari bo Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Byukusenge Patrick, Ngendahayo Jérémie, Masengesho Vainqueur, Nkundabera Eric, Tuyizere Étienne, Niringiyimana Jean Pierre, Uwiduhaye Mike na Ikundabayo Ruben.

Biteganyijwe ko Akimana Donatha na Shema Emmanuel bo bazakomeza kwitoreza muri Kenya, abandi bakazabasangayo. Aba bakinnyi bombi bari muri gahunda y’imyitozo bashyiriweho na UCI mu gihe bitegura kwitabira Imikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal guhera mu mpera z’Ukwakira.

Muri Shampiyona Nyafurika ya 2025, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 23 rwatahanye imidali 10 irimo ibiri ya Zahabu, ine ya Feza n’ine y’Umuringa.

Muri rusange, rwasoreje ku mwanya wa gatatu mu bihugu 30 byari byitabiriye iryo rushanwa, rukurikira Afurika y’Epfo yatwaye imidali itandatu irimo ine ya Zahabu na Eritrea yatwaye 10 irimo itatu ya Zahabu.

Mu 2024, u Rwanda rwegukanye imidali ine muri Kenya rufite abakinnyi 20 mu gihe mu 2023, Team Rwanda yegukanye imidali umunani i Accra muri Ghana.

Team Rwanda yatangiye kwitegura Shampiyona Nyafurika y'Amagare izabera i Kisumu muri Kenya
Team Rwanda yatangiye kwitegura Shampiyona Nyafurika y'Amagare izabera i Kisumu muri Kenya