Ubu buryo bwiswe ‘Advanced Chat Privacy’ bugamije kurinda umutekano w’ibiganiro abantu baba batifuza ko biba kimomo.
Mu gihe iyi gahunda izaba itangiye gukoreshwa, umuntu ntabwo azaba acyemerewe guhita abika amashusho cyangwa ibindi byasangijwe kuri WhatsApp cyangwa ngo ubutumwa yohererejwe abwohereze mu zindi mbuga zikoresha ubwenge buhangano mu buryo bworoshye nk’uko bikorwa ubu.
WhatsApp yavuze ko iri koranabuhanga “rizatuma abayikoresha bagira icyizere ko nta muntu uzongera kubasha gusakaza ibiganiro bayigiranyeho.”
Ni imikorere bemeza ko izatangira mu mezi ari imbere kandi ikazajya igendana n’umutekano w’ibiganiro by’abayikoresha.
7sur7 yanditse ko iri koranabuhanga rizaba rikora ku bantu bose bafite muri telefone zabo porogaramu ya WhatsApp igezweho [latest version].
Uburyo bwo kurinda amakuru bukoreshwa na WhatsApp ubu ni ubwo gukora ku buryo uyagiraho ububasha aba ari uwayohererejwe gusa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!