Ni ibimenyetso biri gufasha abahanga kumenya uburyo ibiremwa abantu bakomokaho (Homo sapiens) n’abantu muri rusange bageze muri Afurika.
Abashakashatsi bagaragaza ko babonye ibyo bisigaratongo birimo amenyo y’inzasaya z’abantu babiri bakuru n’urw’umwana, ari kumwe n’amenyo, igufwa ryo mu kibero n’urutirigongo.
Byabonywe mu buvumo buzwi nka ‘Grotte à Hominidés’ bwo mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc.
Ni ubuvumo bikekwa ko bwari isenga ry’ibikoko, kuko iryo gufa ryo ku kibero bigaragara ko ryangijwe n’impyisi bigaragaza ko uwo muntu yishwe na zo.
Aba bashakashatsi kandi bavuga ko ibi bisigaratongo bishoboka ko byavuye ku biremwa bifitanye isano n’abantu b’ubu (Homo erectus) byagenderaga ku maguru abiri nk’abantu b’ubu.
Ni ibiremwa byagaragaye muri Afurika mu myaka miliyoni 1,9 ishize, nyuma bigaragara no muri Aziya n’u Burayi.
Bagaragaza kandi ko ibi bisigaratongo bigaragaza itsinda ry’Abanyafurika babayeho mbere y’uko habaho ibiremwa (Homo sapiens) Abanyafurika b’ubu bakomokaho n’ibindi biremwa bizwi nka Neanderthals na Denisovans byabaye inkomoko y’Abanya-Aziya n’Abanyaburayi.
Jean-Jacques Hublin wo muri Collège de France iherereye i Paris wayoboye ubushakashatsi kuri ibi bisigaratongo yagize ati “Ni ukwitondera kuvuga ko ibi bisigaratongo bikomoka ku bisekuruza bya vuba bya muntu ariko biri hafi y’abantu babayeho kera bakomotseho abo muri Homo sapiens muri Afurika, Neanderthals na Denisovans mu Burayi na Aziya.”
Ibisigaratongo bikomoka kuri ‘Homo sapiens’ bikekwa ko byari iby’ibiremwa abantu b’ubu bakomokaho byabayeho mu myaka 315.000 ishize na byo byavumbuwe muri Maroc kuri site izwi nka Jebel Irhoud.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!