Michael Kratsios, Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, yavuze ko Moonshot AI yakoze yigannye ubushobozi bwa AI zikomeye zo muri Amerika, ibukoresha mu gukora Kimi K3.
Kratsios yavuze ko amakuru afite agaragaza ko Moonshot AI yakoresheje uburyo buzwi nka distillation. Ni uburyo AI ifite ubushobozi buke ibaza ibibazo byinshi ifite ubushobozi buhambaye, hanyuma igakoresha ibisubizo byayo mu kwiyungura ubumenyi no kunoza imikorere yayo.
Amerika ivuga ko Moonshot AI yakuye ubushobozi kuri Fable AI ya Anthropic, ikabukoresha mu kubaka Kimi K3, iherutse kumurikwa nk’ikoranabuhanga rishobora guhangana n’izikomeye zo muri Amerika.
Iki kigo cy’Abashinwa kandi kirakekwaho kuba cyarakoresheje ububiko (server) bufite ikoranabuhanga rya Nvidia GB300 Grace Blackwell, nubwo Amerika yabujije ko ibikoresho bya Nvidia bigezweho byoherezwa mu Bushinwa, kubera impungenge ko byakoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.
Moonshot AI iteganya gushyira Kimi K3 ku mugaragaro nk’ikoranabuhanga rifunguye ku wa 27 Nyakanga 2026, ku buryo abahanga mu ikoranabuhanga n’abaturage bazashobora kuyimanura, bakajya bayikoresha uko bashaka batoza AI bikoreye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!