00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yahanitse ibiciro bya MacBooks na iPads

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 June 2026 saa 04:37
Yasuwe :

Apple yazamuye ibiciro bya zimwe muri MacBooks na iPads, ivuga ko itagishoboye gukomeza kwikorera igitutu cy’ibiciro byazamutse cyane ku bikoresho byifashishwa.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, kireba cyane mudasobwa za MacBook, iPads, HomePod na Apple TV. Apple yavuze ko kitareba iPhone, ari na yo isanzwe yinjiriza iki kigo amafaranga menshi kurusha ibindi bicuruzwa byacyo.

Kimwe mu bikoresho byahise bizamurirwa igiciro ni MacBook Neo, mudasobwa yari yashyizwe ku isoko igamije guhangana n’izindi za Windows na Chromebook zihendutse. Igiciro cyayo cy’ibanze cyavuye ku madolari 599 kigera ku madolari 699, nyuma y’amezi make gusa itangijwe.

Apple yanazamuye igiciro cya MacBook Air ifite ububiko bwa gigabytes 512, kiva ku madolari 1.099 kigera ku 1.299. MacBook Pro ifite ububiko bwa terabyte imwe yo yavuye ku madolari 1.699 igera ku 1.999. iPad Air ifite gigabytes 128 na yo yazamutse iva ku madolari 599 igera ku 749.

Iki kigo cyavuze ko kimaze igihe kirinda abakiliya bacyo kugira ngo badahura n’izamuka ry’ibiciro ryaturutse ku bice by’imbere bikoreshwa mu gukora mudasobwa, telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Gusa ngo ibiciro byazamutse ku buryo butakomeza kwirengagizwa.

Ikibazo nyamukuru kiri ku isoko ry’ibikoresho bibika amakuru y’izo mudasobwa (memory chips), aho abakora izo chips nka Micron bamaze igihe baha umwanya munini abakora ibijyanye na AI nka Nvidia, kubera ko ibigo by’ikoranabuhanga bikomeje kubaka ibigo binini bibika amakuru (data center) byinshi bikenera ubushobozi bwinshi bwo kubika no gutunganya amakuru.

MacBook Neo zazamutseho amadolari 100 nyuma y'impinduka mu bikoresho bya Apple

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages