00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka umunani hashobora gusohoka iPhone ifite imiterere mishya

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 January 2025 saa 12:47
Yasuwe :

Mu 2017 nibwo hasohotse iPhone X. Zari impinduka zikomeye, kuko icyo gihe abakoreshaga ‘button’ mu gufungura telefoni zabo barabisezeye, kuko ubwo buryo bwahise bukurwaho burundu.

Abakunda gufunguza telefoni amasura bakoresheje uburyo bwa ‘Face ID’ barabizi ko bwa mbere babubonye kuri iPhone X.

Nibwo bwa mbere kandi telefoni ya iPhone yari ikoranywe ‘OLED display’, ikoranabuhanga rya écran z’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, televiziyo n’ibindi, rifite umwihariko wo kugaragaza amabara arimo umucyo cyangwa umwijima uko wakabaye, bitewe n’uko buri gace gato ka écran [pixel] kagira ubushobozi bwo kwaka cyangwa kuzima ukwako.

Kuva icyo gihe ntihongeye gusohoka iPhone wavuga ko itandukanye n’izayibanjririje, uretse mu 2020 hatangiye gusohoka izifite impande zihinnye [flat-edged] no mu 2023 ubwo hasohokaga iPhone 15 Pro zikoze mu cyuma cya titanium, n’impande zihinnye mu bundi buryo [rounded edges].

iPhone 17 ishobora kuzaza mu isura nshya!

Nyuma y’imyaka umunani Apple ikoze impinduka zikomeye kuri telefoni zayo za iPhone zisohoka muri mwaka, dushobora kongera kubona izi mpinduka ku ziteganywa gushyirwa hanze muri Nzeri uyu mwaka za iPhone 17.

Impinduka ya mbere ishoboza kuzana n’iyi telefoni ni imiterere ya camera zayo, aho zishobora kuza ari imwe mu buryo buhagaze cyangwa eshatu mu buryo butambitse ku gice cyo hejuru cy’inyuma yayo, aho kuba ebyiri zihagaze cyangwa eshatu ziri mu ishusho ya mpandeshatu.

Ikindi ni uko ishobora kuza mu byiciro bine bya iPhone 17, iPhone 17 Air cyangwa Slim, iPhone 17 Pro na iPhone 17 Pro Max.

Izi zizitwa ‘Slim’ cyangwa ‘Air’ bivugwa ko zizasimbura iza ‘Plus’. Bivuze ko nta iPhone 17 Plus izabaho cyangwa ngo hagire indi telefoni ya Plus izongera kubaho.

Bivugwa ko iPhone 17 Slim, zizaza zifite umubyimba muto kandi zitaremereye cyane ugereranyije n’iza Plus.

Ikindi ni uko kuri iPhone 17 Pro, hashobora guhinduka icyuma ikozemo kikaba aluminum aho kuba titanium nk’uko byari bisanzwe, bishobora gutuma zigabanya uburemere ndetse zigahenduka.

Biteganyijwe ko kandi muri iPhone 17 zose hazashyirwamo ikoranabuhanga rya ProMotion rituma ecran ya telefoni ikora neza mu buryo bwihuse ‘120Hz’.

Ikindi ni uko mu bihugu bimwe iPhone 17 izaba yakuweho wa mwanya wa simcard mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga, hagakoresha eSIM gusa.

Ibiciro biteganywa n’uko iPhone 17 ishobora guhera ku madorali 799, iPhone 17 Air igahagarara hagati ya $899 na–$999, iPhone 17 Pro $999–$1099 mu gihe iPhone 17 Pro Max ishobora kuzaba igura $1199–$1299.

Indi nkuru wasoma: Ikoranabuhanga rya ‘OLED’ na RAM ya 128GB, mu bishobora kuzaba bigize iPhone 17

Iphone 17 zishobora kuza muri iyo shusho
Camera za iPhone 17 Pro zishobora kuza mu isura nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .