00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rya ‘OLED’ na RAM ya 128GB, mu bishobora kuzaba bigize iPhone 17

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 December 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Bimaze kuba nk’umuco aho ikigo cy’ikoranabuhanga cya Apple, kimurika telefoni nshya ya iPhone muri Nzeri buri mwaka. Mu gihe uku kwezi kutaragera hagenda hamenyekana amakuru atandukanye agaragaza ibishobora kuzaba bigize inshya izasohora, iPhone 17.

Mu mezi ya hafi, amenshi muri aya makuru ntabwo aba yizewe kuko ay’ukuri ajya hanze habura igihe gito ngo iyi telefoni isohoke.

Muri Nzeri 2025 hitezwe telefoni ya iPhone 17.

Amakuru dukesha urubuga rutangaza ajyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Apple, MacRumors, agaragaza ko telefoni zose za iPhone 17 zizaba zifite ecran zikoranye ikoranabuhanga rya OLED.

Ibi bimaze kumenyerwa kuko guhera kuri iPhone 12 kuzamura, zose ziba zikoranye iri koranabuhanga. Izakozwe mbere zirigira ni iza Pro gusa.

‘OLED display’ ni ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora za ecran z’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, televiziyo, n’ibindi. Rifite umwihariko wo kugaragaza amabara arimo umucyo cyangwa umwijima uko wakabaye, ibyo bigaterwa n’uko buri gace gato ka ecran [pixel] kagira ubushobozi bwo kwaka cyangwa kuzima ukwako.

Iri koranabuhanga ritandukanye n’irya LCD [Liquid Crystal Display] naryo rikoreshwa muri rya telefoni, aho kugira ngo ecran yake bisaba urumuri rwakira rimwe inyuma yayo [backlight].

OLED display ifasha ukoresha telefoni cyangwa ikindi gikoresho kubona amashusho agaragara neza, amabara meza, ndetse no gukoresha ingufu za batiri nke mu gihe ibara ry’umukara ryiganje mu ishusho kuko igice cyaho riri kitirirwa cyaka.

Ikindi ni uko iPhone 17 zishobora kuzamo izizitwa ‘Slim’ bivugwa ko zizasimbura iza ‘Plus’.

Izi telefoni za ‘Plus’ nka iPhone 14 Plus cyangwa iPhone 15 Plus nta tandukaniro ziba zifite ugereranyije n’izizibanziriza nka iPhone 14 cyangwa iPhone 15, uretse ko ziba zifite ecran nini na batiri nini.

Bivugwa ko izi za ‘Slim’ nka iPhone 17 Slim, zishobora kuzazisimbura, zo zikaza zifite umubyimba muto kandi zitaremereye cyane ugereranyije n’izindi.

iPhone 17 pro zizaba zifire RAM ya 128GB, hanyuma izindi zigire iya 8GB. ‘Sensor’ y’uburyo bw’umutekano bwa ‘Face ID’ izaba ari nto ugereranyije n’izari zisanzwe kuri telefoni za Pro MaX.

Muri rusange bivugwa ko iPhone 17 zose zizaba zifite camera z’imbere za MP24.

Muri Nzeri 2025 hitezwe telefoni ya iPhone 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .