Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku buryo itumanaho rya satellite ryarushaho gukoreshwa mu bikorwa bigamije kugeza Umugabane wa Afurika ku iterambere rirambye.
Iyi nama y’iminsi ibiri yateguwe n’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure mu Rwanda (Rwanda Space Agency ’RSA’), Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Ihuriro ry’Ibigo bishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga rya ‘Satellite’ ku Isi (GSOA).
Iyi nama iri guhuriza hamwe abayobozi b’ibigo bishinzwe ibijyanye n’Isanzure byo hirya no hino muri Afurika, ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu bya satellite; yitezweho kuzavamo ingamba z’uburyo Afurika yarushaho gukoresha iri koranabuhanga muri serivisi zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure mu Rwanda, Col. Francis Ngabo, yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe ku Mugabane wa Afurika hakiri ikibazo cy’uko serivisi z’itumanaho zitangwa hifashishijwe ibikorwaremezo byo ku butaka, bigatuma hari abasigara inyuma muri urwo rugendo.
Ati “Iyo urebye imiterere y’ibijyanye n’ikorabuhanga mu itumanaho muri Afurika, birumvikana ndetse biranigaragaza ko bigizwe ahanini n’ibikorwaremezo byo ku butaka ariko imiterere y’iri koranabuhanga ryifashisha ibi bikorwaremezo ituma bigorana ko abantu bose bagerwaho n’izi serivisi cyane abatuye mu bice biri kure y’imijyi. Imibare igaragaza ko abaturage hafi miliyoni 100 kuri uyu mugabane badafite uburyo bw’itumanaho.”
Yasabye ko ibigo bifite mu nshingano ibijyanye n’ikoranabuhanga rya ‘satellite’ byatahiriza umugozi umwe mu gukemura icyo kibazo.
Ingabire Paula yabwiye abari muri iyi nama ko ikoranabuhanga rya satellite riri mu byafasha gukemura ikibazo cya internet nke igaragara ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Ikoranabuhanga rijyanye na satellite rifite ubushobozi bwo kuziba icyuho mu bijyanye n’itumanaho, haba aho ritagera na busa ndetse n’aho rigera ridahagije. Birasaba ukwiyemeza kw’impande zose bireba kugira ngo tugere kuri ubu buryo bw’ikoranabuhanga ridaheza. Inzego ngenzuramikorere zigomba gushyiraho ingamba zizatuma serivisi z’itumanaho zishingiye kuri satellite zirushaho kugera kure.”
Yakomeje agaragaza ko icengera n’ikoreshwa rya internet mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika bikiri hasi.
Yakomeje agira ati “Mfite icyizere cy’uko iyi nama izavamo ingamba nshya z’uburyo itumanaho mu bya ‘satellites’ ryakoreshwa mu guteza imbere imibereho n’ubukungu bw’ibihugu byacu.”
Kugeza ubu abahanga mu by’ikoranabuhanga bagaragaza ko bitewe n’imiterere ya Afurika, ikoranabuhanga rya ‘satellites’ ari ryo ryafasha mu gukemura ikibazo cy’uko abaturage b’uyu mugabane benshi batagerwaho na internet cyane ko imibare igaragaza ko 2/5 bya Afurika ari byo bigerwaho na internet.
Ni ikibazo cyatangiye guterwa imboni n’ibigo mpuzamahanga, urugero ni ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizobereye mu bijyanye n’iri koranabuhanga rya ‘satellites’, SpaceX giherutse gutangaza ko giteganya gukoresha itsinda rya satellites zacyo rizwi nka ‘Starlink’ mu kugeza internet mu bice bitandukanye bya Afurika.
Ni isoko iki kigo gihanganiye na MzansiSat yo muri Afurika y’Epfo yo yavuze ko ifite intego y’uko bizagera mu 2025 imaze kugeza internet ku baturage bo mu majyepfo ya Afurika babarirwa muri miliyoni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo bishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga rya ‘Satellite’ ku Isi (GSOA), Aarti Holla, yashimye intambwe imaze guterwa n’u Rwanda mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ndetse yizeza ko iri huriro ryiteguye gutanga ubufasha bwose buzakenerwa ngo imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishingiye kuri satellite irusheho gutera imbere muri Afurika.
Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu bya Afurika byinshi birimo n’u Rwanda byamaze gukanguka bibona inyungu ziri mu ikoranabuhanga rishingiye kuri satellite, yaba mu bijyanye no kurwanya ibiza, ubuhinzi, umutekano ndetse n’itumanaho.
Urugero, mu 2014 ubwo Nigeria yari ihanganye n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, iki gihugu cyifashishije ‘satellites’ ebyiri gifite mu isanzure mu gukurikirana aba barwanyi bari barigaruriye igice cy’Amajyaruguru ashyira uburasirazuba ndetse no kubarwanya.
Muri Ghana na ho nta wakwirengagiza umusaruro ikoranabuhanga rya ‘satellites’ ryatanze mu buhinzi bwa Cocoa ijyanwa mu bihugu by’amahanga igakorwamo ‘chocolat’.
Binyuze mu mushinga witwa ‘SAT4Farming program’ wifashisha satellite Ghana yohereje mu isanzure mu 2017, abahinzi ba Cocoa muri iki gihugu bahabwa amakuru ajyanye n’iteganyagihe, imiterere y’ubutaka n’ibyonnyi nabo bakayagenderaho bahinga. Ibi byakemuye ikibazo cyo kugabanuka k’umusaruro w’iki gihingwa wari utangiye guhangayikisha iki gihugu.
Kugeza mu 2021 u Rwanda rwari rufite satellites ebyiri mu isanzure zirimo iyitwa Rwasat-1 imaze imyaka irenga itatu mu isanzure itanga amakuru ajyanye n’ubutaka bw’u Rwanda yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’indi yiswe ‘Icyerekezo’ yoherejwe kugira ngo ijye itanga umuyoboro wa murandasi ku banyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu.
Umugabane wa Afurika wihaye intego ko bizagera mu 2025 umaze kohereza mu isanzure satellites 100 nshya. Mu bihugu bya Afurika bimaze kuzohereza harimo u Rwanda, Misiri, Afurika y’Epfo, Algeria, Nigeria, Maroc, Ghana, Sudani, Ethiopia, Angola Kenya n’Ibirwa bya Maurice.










Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!