Iyo modoka yakozwe mu buryo bwihariye izwi nka Ferrari Luce “Chassis 0”, yaguzwe icyo giciro mu gihe hari hashize amezi make Ferrari imuritse Luce muri Gicurasi 2026. Nyuma yo kumurikwa kwayo, agaciro k’imigabane ya Ferrari ku Isoko ry’Imari rya Milan kari kagabanutseho abarenga 8%.
Luce ifite imiterere itandukanye cyane n’iy’imodoka Ferrari isanzwe ikora, kuko isa n’iyiburungushuye kurusha imiterere ifite imfuruka igaragara kuri nyinshi mu modoka z’uru ruganda. Igihe yamurikwaga bwa mbere, bamwe mu bakunzi ba Ferrari ntibishimiye iyo miterere yayo.
Icyakora, mu cyamunara cyo gukusanya inkunga cyabereye muri Monterey Car Week muri California ku wa Gatandatu, iyi modoka yagurishijwe ku giciro gikubye inshuro 36 icyari cyitezwe mbere cya miliyoni 1,1$, nk’uko Ikigo RM Sotheby’s gitegura cyamunara z’imodoka z’agaciro cyabitangaje.
Ferrari USA yatangaje ko Luce yabaye imodoka nshya ihenze kurusha izindi zose zagurishijwe mu cyamunara.
Amafaranga yose azava muri iryo gurishwa azahabwa The Ferrari Foundation, kugira ngo akoreshwe mu gushyigikira gahunda zijyanye n’uburezi.
Nyuma yo kugurishwa, iyo modoka izasubizwa i Maranello mu Majyaruguru y’u Butaliyani, aho yakorewe, mbere yo gushyikirizwa uwatsindiye cyamunara utatangajwe amazina mu gihembwe cya mbere cya 2027.
Izindi Ferrari Luce zizashyirwa ku isoko rusange, zamuritswe muri Gicurasi, zizagurwa ibihumbi 640$, naho kuzigeza ku bazitumije biteganyijwe gutangira mu gihembwe cya kane cya 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!