Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru wa Bloomberg, Mark Gurman, avuga ko iyi telefoni ishobora gutangira kugera ku isoko muri Ukwakira 2026, ikaboneka mu mabara abiri arimo umweru n’ubururu bwijimye.
Kugeza ubu, iyi telefoni ya Apple yari imaze igihe ivugwa ko izitwa iPhone Ultra, ariko amakuru mashya agaragaza ko Apple ishobora guhitamo izina rya iPhone Duo. Iri zina ryigeze no gukoreshwa na Microsoft kuri telefoni zayo zizingwa za Surface Duo na Surface Duo 2.
Igiciro cya 2.000$ cyatuma iPhone Duo iba ihenze kurusha zimwe muri telefoni zizingwa zihanganye na yo. Google Pixel 11 Pro Fold na Samsung Galaxy Z Fold 8 zitangirira ku 1.899$, mu gihe Galaxy Z Fold 8 Ultra yo itangirira ku 2,099.99$.
Biteganyijwe ko iPhone Duo izaba ishobora gukoresha porogaramu ebyiri za iPhone icyarimwe kuri écran, gukora imirimo myinshi mu buryo busa n’ubwa iPad no gukorana na Apple Pencil.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!