Uru rwego rwavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 20 batamenyeshejwe mu buryo bukwiye ko hari uburyo buri muri porogaramu ya Facebook bwatumaga iyi sosiyete igera kuri ayo mafoto na video.
Meta yahawe iminsi 60 yo gutuma ubwo buryo butongera gukora umuntu atabuhisemo, kandi ikajya isaba abayikoresha kwemerera iyo porogaramu.
Iyi hazabu iri mu nini cyane inzego zo mu Butaliyani zigeze guca sosiyete ikomeye mu ikoranabuhanga.
Ikibazo gishingiye ku buryo Facebook itoranya amafoto na video biri mu bubiko bwa telefoni, ikabigeza ku uyikoresha nk’ibitekerezo by’ibyo ashobora gushyira kuri urwo rubuga.
Facebook yasabaga uburenganzira bwo kugera ku bubiko bw’amafoto binyuze mu ruhushya rumwe rusange rwa porogaramu. Icyakora, urwego rw’u Butaliyani rwagaragaje ko ubutumwa bwabanzirizaga ubwo busabe butasobanuraga neza uko ayo mafoto yakoreshwa.
Ntabwo bwasobanuraga ko ubwo burenganzira bwemerera Facebook gutanga ibitekerezo by’ibyo umuntu yatangaza, ishingiye ku mafoto abitse muri telefoni ye.
Mu kugena ihazabu, uru rwego rwavuze ko rwitaye ku mubare munini w’abagizweho ingaruka n’uko iki kibazo kigikomeje ku bataravuguruye porogaramu no ku bamaze guha ubu buryo uburenganzira.
Rwanagaragaje ko Meta itagaragaje ubufatanye muri iki kibazo. BBC yatangaje ko yegereye iyi sosiyete iyisaba kugira icyo ivuga kuri iki cyemezo.
Icyemezo gisaba ko gukoresha ubu buryo bishingira ku ruhushya rwihariye rw’umukoresha, aho gushingira gusa ku burenganzira rusange yari yahaye porogaramu bwo kureba amafoto.
Mu kwezi gushize, Meta, inafite Instagram na WhatsApp, yaciwe ihazabu nini kurusha izindi zose yari yarahawe kubera imikorere yayo y’ubucuruzi.
Umucamanza wo muri Leta ya New Mexico muri Amerika yategetse iyi sosiyete kwishyura miliyari 25 z’Amadolari.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko byagaragaye ko Meta yari imaze imyaka ibeshya abaturage ku buryo yacungaga amakuru y’abakoresha Facebook.





Ibitekerezo 0