Telefone za Huawei zose zigiye gutangira gukoresha "Operating System" nshya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gukumirwa no kubuzwa gukoresha Android, Ubuyobozi bw’Uruganda rw’Abashinwa rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Huawei Technologies, rwatangaje ko mu 2021 telefone zarwo zizatangira gukoresha porogaramu (Operating System) yarwo nshya.

Huawei yahisemo gukora Operating System yayo yise ‘Harmony OS’ nyuma y’uko muri Gicurasi 2019 Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyikomanyirije, ubu telefone zayo zikaba zitemerewe gukoresha Android.

Izingiro ry’ikibazo cya Amerika na Huawei ni uko iki gihugu cy’igihangange ku Isi cyagaragaje impungenge zo kuba u Bushinwa (aho Huawei ibarizwa) bushobora kwifashisha ibikoresho byayo mu kuneka ibihugu n’ibigo bitandukanye.

Mu kiganiro iyi sosiyete yakoze ku wa 10 Nzeri yavuze ko iri kureba uburyo telefone zayo zose zatangira gukoresha iyi porogaramu ya Harmony OS bitarenze mu 2021.

Umuyobozi ushizwe abakiliya muri Huawei, Richard Yu Chengdong, yavuze ko iyi Operating System yarangije gufungurirwa abandi bakora porogaramu nto kugira ngo bakore izijyanye nayo.

BBC ivuga ko iyi Operating System izatangira gushyirwa muri telefone mu Ukuboza ariko ikazamurikwa ku mugaragaro mu Ukwakira 2021.

Ku ikubitiro yari yabanje gushyirwa mu bindi bikoresho by’ikoranabuhanga bikorwa na Huawei, nk’amasaha agezweho na televiziyo, mu minsi iri imbere izashyirwa no muri telefone.

Bitarenze 2020 telefone zose za Huawei zizaba zikoresha Harmony OS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .