Gutangira serivisi y’indangarubuga ya RW ku rubuga IremboGov bishingiye ku mikoranire igamije korohereza ibigo n’abantu ku giti cyabo, baba abari mu Rwanda no mu mahanga bakenera serivisi y’indangarubuga ya RW kuyibona mu buryo bworoshye.
Ibyo bivuze ko kuri ubu umuntu ukeneye kugura indangarubuga ya RW itangwa na RICTA, ashobora no kubikora anyuze ku rubuga IremboGov.
Kongera serivisi y’indangarubuga ya RW kuri IremboGov bihuje n’intego ya Irembo yo kongeraho serivisi z’ibigo bitandukanye mu rwego rwo korohereza abashoramari bo mu Rwanda no mu mahanga kwegerezwa serivisi nkenerwa batiriwe bazenguruka mu bigo bizitanga.
Kuri RICTA, gukorana na Irembo ni bumwe mu buryo bwo kuyifasha kumenyekanisha indangarubuga ya RW ku bantu benshi bakayikoresha ndetse bakamenya akamaro kayo.
Gukoresha indangarubuga ya RW bituma urubuga rw’uyikoresha ruba rutekanye kuri murandasi kandi rukubaka ikirango cy’Igihugu mu bijyanye n’imbuga za murandasi.
Indangarubuga ya RW ifasha abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye kongera umubare w’ababona imbuga zabo kuri internet kandi bijyanye na gahunda y’Igihugu yo kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ubu bufatanye hagati ya RICTA na Irembo bwitezweho kumenyekaninsha kurushaho indangarubuga ya RW kandi bizamure umubare w’abayikoresha imbere mu gihugu no hanze yacyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!