Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Ikigo cy’Umunyemari Elon Musk kizobereye mu gutanga internet ikoresha ikoranabuhanga rya satellite, Starlink cyatangije ibikorwa byacyo mu Rwanda, aho ku ikubitiro umuntu ukenera serivisi zacyo yishyura ibihumbi 620Frw.

Iyi internet ni umushinga w’ikigo SpaceX cya Elon Musk, kirimo gutanga internet mu bihugu bisaga 30 byo muri Amerika ya ruguru n’u Burayi, birimo na Ukraine iri mu ntambara.

Payday yatangaje ko kuri ubu yinjiye mu bufatanye na Starlink, ku buryo umunyarwanda ushaka kugura ‘router’ ya Starlink, ashobora kwishyura akoresheje Payday akayigezwaho byihuse.

Umuyobozi Mukuru wa Payday, Favour Ori yabyemereye ikinyamakuru Ripples Nigeria.

Yagize ati “Twishimiye kwagurira ibikorwa byacu bya banki mu Rwanda binyuze muri ubu bufatanye na Starlink. Bizakomeza kuduha amahirwe yo kugeza ibikorwa by’imari ku baturage ariko binoroshye uburyo bwo kugerwaho na internet yihuse.”

Payday isanzwe ari porogaramu y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kwishyurana cyangwa kohererezanya amafaranga hagati y’abantu batuye mu bihugu bya Afurika no hanze yayo.

Umuntu afunguza konti kuri urwo rubuga, akabasha gushyiraho amafaranga ayakuye kuri konti ye isanzwe ya banki, akayoherereza inshuti na we akabasha kohererezwa n’abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bigakorwa ako kanya.

Ni uburyo kandi bunakoreshwa mu gihe umuntu ashaka kwishyura ibintu runaka mu mahanga nk’amafaranga y’ishuri, ibyo yahashye n’ibindi.

Payday iherutse gutangaza ko igiye kwifashisha miliyoni eshatu z’amadolari mu kwagura ibikorwa byayo, ikemererwa gukorera mu bihugu nka Canada n’u Bwongereza. Muri Afurika iyo sosiyete yahereye mu Rwanda na Nigeria.

Hejuru yo kuba Abanyarwanda bemerewe kwishyura routers za Starlink binyuze kuri Payday, ubu bashobora kwakira no kohereza amafaranga yaba Amanyarwanda, amadolari, amapawundi ndetse n’amayero.