Uyu mushoferi w’ikipe ya Red Bull Racing yabigarutseho ubwo yabazwaga ku mpaka za politiki n’ibirego bijyanye n'uburenganzira bwa muntu byakomeje kuzamurwa n'abatavuga rumwe n'icyemezo cyo guha u Rwanda isiganwa rya Formula 1.
Yagize ati “Ibyo byose mushobora no kubivuga ku bindi bihugu byinshi.”
Verstappen yagaragaje ko adashaka kwinjira cyane mu mpaka za politiki zishingiye kuri iyi gahunda, ahubwo ko ashishikajwe n’ibijyanye n'amarushanwa.
Ibi yabivuze nyuma y'uko Helmut Marko, umwe mu bayobozi bakomeye ba Red Bull, na we yari aherutse gushyigikira gahunda ya Formula 1 mu Rwanda.
Marko yavuze ko Shampiyona y’Isi ya Formula 1 ikwiye kugera mu bice byose by’Isi, kandi ko abanenga u Rwanda bakwiye no kureba ibindi bihugu bisanzwe byakira aya masiganwa.
Abajijwe niba azaba agikina Formula 1 ubwo isiganwa ryo mu Rwanda rizatangira mu myaka ya mbere ya 2030, Verstappen yavuze ko bizaterwa n’uko ibintu bizaba bimeze icyo gihe.
Yagize ati “Tuzabireba icyo gihe. Nigeze kuhajya, nta kibazo.”
Verstappen yasuye u Rwanda mu Ukuboza 2024, ubwo yitabiraga ibikorwa byo guteza imbere impano z’abakiri bato mu mikino yo gusiganwa mu modoka, byabereye i Kigali.
Ibyo bikorwa byari mu rwego rwo kurangiza igihano cy’imirimo ifitiye abaturage akamaro yari yarahawe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (FIA).
Lewis Hamilton na we yashyigikiye ko aya marushanwa agaruka muri Afurika.






Ibitekerezo 0