Iki kibazo cyatumye zimwe mu mbuga za internet z'inzego za Leta, ibigo byigenga n'izindi serivisi zikomeye zihagarika ibikorwa byazo by'agateganyo, mu kwirinda ibitero mu gihe hari gukorwa ibikenewe kugira ngo umutekano wazo wongerwe.

Amakuru BBC yatangaje agaragaza ko ikibazo kiri muri PHP, ururimi rw'ikoranabuhanga rukoreshwa mu gukora no gukoresha imbuga nyinshi za internet, zirimo iz'ubucuruzi, izitangaza amakuru n'izitanga serivisi zitandukanye.

PHP ikoreshwa kandi muri WordPress, uburyo bwifashishwa mu kubaka no gucunga imbuga nyinshi za internet ku Isi.

Inzobere zagaragaje ko ibi byuho bishobora gutuma abagizi ba nabi binjira muri seriveri z'imbuga zifite ikibazo, batabanje gusabwa amakuru y'ibanga yemerera umuntu kwinjira.

Bashobora gushyiramo amabwiriza yabo y'ikoranabuhanga, bakiba amakuru bwite y'abakoresha izo mbuga, bakagera ku zindi système cyangwa bagashyiramo uburyo bw'ibanga buzabafasha kongera kuzigeraho nyuma.

Ibi ntibivuze ko imbuga zose zishobora kugira icyo kibazo zamaze kwinjirirwa cyangwa ngo amakuru y'abazikoresha abe yaribwe. Icyakora, inzobere ziburira ko kutagikemura byihuse bishobora kugira ingaruka zikomeye.

Ikigo Cloudflare, gikora mu bijyanye n'umutekano n'imikorere y'imbuga za internet, cyatangaje ko cyabonye ibikorwa bibarirwa muri miliyoni byo kugerageza gukoresha ibyo byuho mu kugaba ibitero, nyuma y'uko amakuru yabyo agiye ahagaragara.

Mu rwego rwo kwirinda, zimwe mu mbuga z'inzego za Leta muri Finlande, iz'ubuyobozi bwa Edinburgh muri Écosse, ndetse n'izindi serivisi za BBC zahagaritswe by'agateganyo.

Icyuho gikomeye kiri muri porogaramu ya PHP yifashishwa mu kubaka imbuga za internet