00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Irembo yatangije gahunda ya ’Byikorere’ ikangurira abaturage kwisabira serivisi

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 20 May 2023 saa 06:27
Yasuwe :

Urubuga Irembo rufasha abaturage gusaba serivisi ku ikoranabuhanga, rwatangije ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bugamije gufasha abaturage kumenya kwisabira serivisi z’ibanze batagombye gushaka ababibafashamo ngo batakaze umwanya n’amafaranga.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Burera bukaba buzazenguruka igihugu cyose mu gihe cy’amezi 12 higishwa abaturage uburyo bwo kwiha serivisi zitangwa binyuze ku Irembo, by’umwihariko serivisi z’ibanze.

Mu muhango wo gutangiza ubwo bukangurambaga wabereye mu Murenge wa Cyanika, abaturage bagaragaje inyota yo kumenya uburyo serivisi bakenera bajya bazisabira batabanje kwiyambaza abandi.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko nyuma yo kwigishwa uburyo basaba serivisi za Leta, kuri ubu batazongera gutakaza umwanya bajya kuzisaba kandi babyishoboreye. Bongeraho ko bagiye kubisangiza bagenzi babo batitabiriye.

Bangiriyinama Alphonsine yavuze ko ibyo basobanuriwe agiye kubishyira mu bikorwa akigera mu rugo.

Ati “Banyeretse uburyo bwo kwikorera serivisi zo gukuzamo uwigendeye (uwapfuye), serivisi za Mituweli na serivisi zo gukura amafaranga kuri telefoni, byanyoroheye cyane, ubu ndabisobanurira abandi.”

Yakomeje avuga ko imbogamizi yahuraga na zo ari ukwirirwa ahagaze ku bamusabiraga serivisi ntagire ikindi yikorera.

Ati “Mu gihe wakagiye mu murima wawe ukica uwo munsi ndetse rimwe na rimwe ugataha bidakunze ukazagaruka. Ubu nabifashe neza nanabyanditse ku gapapuro ngiye gutaha mbyigishe n’abandi duturanye.”

Nteziyaremye Jean Baptiste avuga ko atari azi uburyo umuntu yakoresha serivisi kuri telefone nto, gusa ngo ubu yemenye uko yasaba serivisi akoresheje *909#.

Ati “Ubu ngiye kujya niyishyurira mituweli mu gihe niyambazaga Mudugudu cyangwa nkajya ku mukozi w’Irembo bikantwara umwanya munini n’amafaranga. Abaturanyi banjye batageze hano ngiye kubigisha iyi gahunda nziza ya Byikorere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko n’ubwo Akarere ka Burera kari ku mwanya wa mbere mu gukoresha Irembo aho bari hejuru ya 95%, gahunda ya ‘Byikorere’ idahagaze neza, kuko aka karere kari ku mwanya wa 28 n’ijanisha rya 3%.

Avuga ko ubwo bukangurambaga bwa ‘Byikorere’ hari icyo buje gufasha abaturage, mu kurushaho gukoresha neza igihe.

Ati “Bigiye gufasha abaturage gukoresha wa mwanya bajyaga batakaza bakora ingendo bajya gushaka umukozi w’Irembo, azajya abikora ari mu rugo atetse, ari kwita ku bana, ari gukora isuku yo mu rugo, agiye kujya abyikorera mu minota itarenze ibiri”.

Yakomeje agira ati “Duhereye ku mwitozo wakorewe ahangaha, abenshi bagaragaje ko babyumvise, hari n’abo tuvuye aha bishyuye Mituweli babyikoreye kuri telefone zabo”.

Umuyobozi wa Irembo, Israel Bimpe yatangaje ko iyi gahunda ya ’Byikorere’ igamije gufasha abaturage kubona serivisi za Leta, aho bakoreshaga umwanya wabo bakagombye kubyaza umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi, bajya gushaka izo serivisi rimwe na rimwe bakahatinda kubera ubwinshi bw’abazisaba.

Yagize ati “Icyo tugamije nk’Irembo, iyo twakoranye na Leta kugira ngo serivisi zayo zishyirwe mu ikoranabuhanga, ikiba kigamijwe ni uko izo serivisi zikoreshwa. Ni yo mpamvu twatangije ubukangurambaga nka ‘Byikorere’ kugira ngo niba harashyizweho gahunda ya Leta ivuga ngo serivisi zose zigomba kujya mu ikoranabuhanga, bigabanye imirongo, bigabanye ruswa binagabanye gusiragizwa ndetse no kugenda igihe kirekire abaturage bajya gusaba serivisi.

Bimpe yakomeje avuga ko ari umwanya wo kubwira abaturage ko n’udafite Internet cyangwa Telefone, yagira icyizere mu ikoranabuhanga, akamenya serivise agiye gusaba iyo ari yo, igiciro cyayo n’ugiye kumufasha amufashe azi neza icyo bagiye kumufasha.

Irembo ifite serivisi zigera ku 100 buri munsi mu Rwanda abasaba serivisi z’Irembo bararenga ibihumbi 20. Kuva urubuga Irembo rwatangira muri 2014, serivisi zimaze gusabirwa kuri urwo rubuga zirarenga Miliyoni 20, ibigo bya Leta bikorana na Irembo bikaba birenga 20.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .