Ikigo TRM Labs gikurikirana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya blockchain, cyatangaje ko abajura bo mu itsinda TraderTraitor ryo muri Koreya ya Ruguru ari bo bagabye icyo gitero. Ngo ubujura bwose bwakozwe mu minota 20, nyuma y’imyiteguro ishobora kuba yari imaze nibura amasaha 36.

Binance yahagaritse kubitsa no kubikuza, ivuga ko iri gukora iperereza. Yijeje abakiriya ko umutungo wabo utekanye, kandi ko izishyura igihombo cyatewe n’ubwo bujura. Yanabasabye kwitondera abashobora kubashuka bitwaje iki kibazo.

Nyuma yo gutahura icyo gitero, umutungo urenga miliyari eshatu z’amadolari wafashwe kugira ngo abajura batabasha kuwukoresha. 

TRM Labs yavuze ko abateye bari bagifite Bitcoin na Ether bifite agaciro ka miliyari 2,4 z’amadolari.

Abahanga baburiye ko guhagarika umutungo ukekwaho kwibwa bitavuze ko uzasubizwa ba nyirawo. Basaba ibisobanuro ku buryo abakiriya bazarengerwa n’uko ibihombo bizishyurwa.

Iyi nkuru yahise ihungabanya isoko. Bitcoin yamanutseho hafi gatanu ku ijana mu masaha 24, igera ku madolari hafi 77.000. Amwe mu yandi mafaranga y’ikoranabuhanga yatakaje agaciro hafi icumi ku ijana.

Iki gitero kigaragaza intege nke z’imbuga zibika umutungo w’abantu benshi. 

Binance yibwe miliyari 6,3$ mu bujura bukomeye bubayeho mu mateka