Bimwe mu bigo by’ikoranabuhanga byakanyujijeho nyuma bikaza kuburirwa irengero

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Kanama 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Uko imyaka igenda ishira ibigo by’ikoranabuhanga biravuka ibindi bikagenda, ahanini bitewe n’impamvu zitandukanye ziganjemo ibihombo cyane ko urwego rw’ikoranabuhanga rusaba guhozaho no guhanga udushya utabishobora ugasigara.

Iyo umuntu asubije amaso inyuma nibura mu myaka 10 ishize asanga hari ibigo by’ikoranabuhanga byakanyujijeho ndetse bikaba byari byarigaruriye imitima ya benshi ariko kuri ubu bikaba bitakigaragara mu ruhando rw’ibindi.

Ibyinshi muri ibi bigo byagiye biva mu ruhando rw’ikoranabuhanga kubera ibihombo, bimwe bigahitamo gufunga mu gihe ibindi byahinduye umuvuno bigatangira gukora ibintu bitandukanye.

IGIHE yifashishije imbuga zitandukanye yahisemo kubagezaho urutonde rwa bimwe mu bigo by’ikoranabuhanga bitakigaragara nk’uko byari bimeze mbere.

Compaq

Ku batunze mudasobwa zigendanwa mu myaka yashize ntibakwibagirwa igikundiro laptop za ‘Compaq’ zari zifite kubera gukomera kwazo.

Kuba mudasobwa za Compaq zitakiboneka ku isoboko biterwa n’ibibazo uru ruganda rwahuye nabyo byaje kubera igitutu rwokejwe na HP na Dell.

Compaq yashinzwe mu 1982 nk’uruganda rukora ndetse rukagurisha mudasobwa n’ibikoresho byazo, muri za 1990 uru ruganda rwaje gukomera ndetse rwiharira isoko ryaza mudasobwa ku Isi.

Ubu buhangange bwa Compaq ntibwaje kuramba kubera igitutu yotswaga n’izindi nganda nka HP na Dell.

Ibi byaje gutuma mu 2002 Compaq igurwa na HP kuri miliyari 25$ ndetse mu 2013 HP iza guhagarika gukoresha izina rya Compaq burundu.

Siemens

Mu myaka yashize ntiwashoboraga gukora urutonde rwa telefone nziza ngo usige inyuma iz’uruganda rw’Abadage Siemens.

Uru ruganda rwagiye rukora telefone zakunzwe nka Siemens SL10, Siemens S10 na Siemens SL45.

N’ubwo uru ruganda rwamenyekanye cyane mu gukora telefone rufite n’ibindi rukora bitandukanye.

Kubera ibihombo igice gikora telefone cyaje guhura nabyo byatumye mu 2005 Siemens ifata umwanzuro wo kukigurisha ku kindi kigo cyitwa BenQ.

Guhomba kwa Siemens yigeze kuza mu bigo bine bikomeye bikora telefone kwatewe ahanini n’ihangana yashyizweho na Nokia icyo gihe nayo yagaragaza igikundiro mu buryo budasanzwe.

Iki gitutu cya Nokia cyatumye Siemens ijya gufunga imiryango isigaye ihomba agera kuri miliyoni 1.5 €.

Kodak

Mu myaka yashize Kodak yamenyekanye cyane mu gukora camera n’ibindi bikoresho bijyana nayo birimo icyitwa ‘filimi’ cyakoreshwaga mu guhanagura amafoto.

Nubwo iki kigo cyagize ibigwi bikomeye mu bijyanye n’amafoto, mu 2012 kubera ibihombo cyaje kugurisha amwe mu mashami yacyo kuri Apple, Google na Facebook.

kuri ubu Kodak isa n’iyamaze guhindura umuvuno kuko yinjiye mu gukora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Philips

Televiziyo, amapasi, Lecteur DVD na Magneto bya Philips ni bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byakanyujijeho ndetse biba amahitamo ku banyarwanda benshi.

Kuri ubu uru ruganda rw’Abaholandi rusa n’urwahagaritse gukora ibikoresho byikoranabuhanga ahubwo rwigira mu gukora ibikoresho byo kwa muganga.

Kuva ku isoko kwa Philips ahanini byatewe n’ibindi bakoraga ibintu bimwe nka Sony, Samsung na LG.

Kuba ibi bigo byarashyize ku gitutu Philips byatumye ifata umwanzuro wo kugurisha igice cyayo cyakoraga ibikoresho by’ikoranabuhanga ku kindi kigo cy’Abayapani kizwi nka ‘Funai’ cyabishyuye miliyoni 200$

Blackberry

Ku muntu utarabyiboneye biragoranye kumwemeza ko mu myaka mike ishize telefone za Blackberry zakanyujijeho kugeza aho kuyitunga byari inzozi kuri buri wese wakurikiraniraga hafi ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Amateka n’ibigwi bya Blackberry n’imibare irabigaragaza kuko mu 2011 yari yihariye isoko rya telefone zigezweho ku kigero cya 50% muri Amerika na 20% ku Isi hose, aho yagurishije izirenga miliyoni 50.

Gusa ibi bihe byiza siko byakomeje kuko kuri ubu imibare igaragaza ko Blackberry isigaranye isoko riri munsi ya 3%.

Kimwe mu byo Blackberry yazize harimo gutinda kujyana n’ibigezweho, abayobozi ba Blackberry ntibigeze baha agaciro uburyo bwa telefone zikoresha ibirahure binini kandi bikorwamo (touch screen) nk’uko Apple yabigenje kuri iphones, ahubwo bakomeje gutsimbarara ku buryo bwabo bwa telefone zikoresha amatushi (clavier) bavuga ko ari bwo abakiliya babo bakunda.

Ibi byatumye abakiliya bayicikaho maze biyemeza kujyana n’ibigezweho nayo mu 2013 itangaza ko itazongera gukora telefone ahubwo,ko ubu burenganzira bwo gukora telefone mu izina ryayo ibuhaye kompanyi yo mu Bushinwa yitwa TCL, yo ubu ikaba isigaye yibanda mu gukora porogaramu za telefone.

Uretse ibigo biri kuri uru rutonde hari n’ibindi kuri ubu byamaze gufunga imiryango kandi byari bikomeye birimo DeLorean Motor Co, yakoraga imodoka zakunzwe cyane hagati ya 1975 na 1982, AltaVista yari urubuga rukoreshwa mu gushakisha nk’uko Google ikora uyu munsi, Netscape, yari porogaramu ya internet nk’uko Google Chrome ikora na Palm Inc yakoraga ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Siemens yari izwi nk'ikigo gikora telefone nziza
Televiziyo za Philips ziri mu zakanyujijeho
Mudasobwa za Compaq nazo zakunzwe n'abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .