Iyi telefoni yatangiye kugurishwa mu bihugu bitandukanye, birimo Amerika, u Bushinwa, u Bwongereza na Australie  aho abakunzi b’ibikoresho bya Apple bazindukiye ku maduka kugira ngo bayigure.

Zatangiye kugurishwa ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026.

Reuters yatangaje ko abantu batangiye kuyitumiza mbere y’uko igera ku isoko, ku buryo mu minota mike gusa igihe cyari giteganyijwe cyo kugeza telefoni ku bazitumije cyigijwe inyuma kugeza mu mpera za Mutarama 2027.

Apple yashyizeho amabwiriza abuza umukiliya umwe gutumiza telefoni zirenga ebyiri, mu gihe mu bihugu bimwe yagurishijwe gusa ku bari barayitumije mbere.

Iyi telefoni ifite ikoranabuhanga rituma izingwa ikanaramvurwa, bigafasha uyikoresha kubona écran nini ishobora no gukora nk’iya tablette.

Nubwo yashimwe ku miterere yayo, bamwe mu bayigerageje bagaragaje ko hari ibyo itaranoza, birimo ubushobozi bwa camera na porogaramu zitarahuzwa neza na ’écran yayo.

Ikigo IDC gikora ubushakashatsi ku isoko ry’ikoranabuhanga giteganya ko Apple izaba iya mbere ku isoko rya telefoni zizingwa mu 2027, irushanwa n’ibigo nka Samsung na Huawei.