{Umukorerabushake w'ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), Masahiko Yamaguchi, yashinze isomero ry’ibitabo n’inzu ikinirwamo imikino itandukanye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ngo rikaba ryarafashije urubyiruko ruhaturiye kuva mu bwigunge no kugira umuco wo gusoma.}
Masahiko Yamaguchi, uzwi ku izina rya Kamanzi, avuga ko yashinze isomero nyuma yo kugera mu karere ka Bugesera agasanga nta somero rihari abantu bose bagana uretse mu bigo by’amashuri.
Masahiko atangaza ko yakoze ubushakashatsi mu ngo zo mu murenge wa Nyamata, abaza abaturage niba basoma ibitabo ndetse n’ubwoko bw’ibitabo bakunda gusoma. Uretse nibyo kandi ngo yabazaga abo baturage bimwe mu binyamakuru bakunda gusoma n’uburyo babibona. Nyuma y’ubwo bushakashatsi yafashe icyemezo cyo gushinga isomero.
Ygize ati “{Ubwo bushakashatsi bwanyeretse ko inyinshi mu ngo zituye mu murenge wa Nyamata zidafite ibitabo byo gusoma, ariko abazituye bakavuga ko babonye ibitabo basoma byabafasha, akaba kandi,yaranakoze ubushakashatsi mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanza yose abarirwa muri uwo murenge, aho abanyeshuri bagaragaje ko bakunda gusoma ariko babuze ibyo basoma mu gihe bageze iwabo cyane cyane ku biga bataha… Ibyo nibyo byampaye ingufu zo gushinga iri somero nyuma yo kubivuganaho n’ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge}”.
Umwe mu bagana iryo somero, Niyibizi Olivier, yatangaje ko ribafitiye akamaro kanini ati”Masahiko Wasangaga nk' urubyiruko dukenera gusoma tukabura aho dukura ibitabo, ariko usanga muri iryo somero nubwo hatarimo ibitabo byinshi, ibirimo biduha amakuru n'ubumenyi butandukanye.”
Mu isomero ryashinzwe n’Umuyapani, harimo ibitabo by’ubumenyi, ibinyamakuru bitandukanye mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda, inkuru zishushanyije n’ibindi. Muri iyo nzu kandi isomero rikoreramo harimo n’imikino itandukanye ishobora gufasha abantu kuruhuka.
Nubwo iryo somero ari inzu nto, usanga iganwa n’abantu benshi biganjemo urubyiruko, kuko usanga babyiganira gusoma ibitabo cyangwa inkuru zishushanyije, no gukina.
Masahiko avuga ko nta muterankunga afite, amafaranga yo kwishyura inzu no kugura ibitabo ayakura mu bindi bikorwa bitandukanye akora abafatanyije n’abandi baturage, nk’uruganda ruciritse rukora amsabune, n’uruganda imigati na keke.


Ibitekerezo 0