Utwo twuma dushyira mu mamodoka, tukaregerwa ku muvuduko runaka imodoka itagomba kurenza, ubu hakaba hakoreshwa umuvuduko w’ ibilometero 60 ku isaha nk’ uko inzego zibishinzwe zabyemeje ku modoka zo mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa Beno Cars Ltd, Rukundo Jean Pierre avuga ko abatunze imodoka bakwiye kwifashisha ubwo buryo, hakirindwa ko igihugu gikomeza gutakaza amaboko kubera impanuka.
Yagize ati “Abanyarwanda bakwiye gushyiramo ‘Speed governors’ kubera ko ntizihenze kandi ku bantu bafite imodoka zirenga eshanu bashobora kwishyura mu byiciro binyuze mu bwumvikane.”
Akomeza avuga ko ajya kugira igitekerezo cyo kuzana ‘Speed governor’ muri Mutarama uyu mwaka, yagendaga abona impanuka zitandukanye zihitana abantu, atari ukubera imodoka zishaje ahubwo ari umuvuduko ukabije, bityo ngo atekereza icyakorwa.
Yakomeje agira ati “Dukwiye kwirinda izi mpanuka kuko gutakaza abantu ni ugutakaza imbaraga. Hari igihe umuntu akandagira umuriro w’imodoka akaryoherwa, agashiduka bibyaye ibibazo. Ningombwa ko habaho uburyo bwo kwirinda umuvuduko ukabije.”

Rukundo avuga ko yakoze igenzura, muri Gashyantare 2015 yerekeza mu bihugu by’ abaturanyi birimo na Kenya, asanga bakoresha utwo twuma tugabanya umuvuduko w’imodoka, atangira kwiga uko yazizana mu Rwanda.
Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, Beno Car itanga ‘Speed governors’ ku bazikeneye kandi bigakorwa ku giciro cyoroheye buri wese, ubu zikaba zimaze gushyirwa mu modoka 30 ziganjemo izitwara abagenzi, zo mu bigo bya City Express, KBS na Trinity zigiye gutangira gushyirwamo.
Ntawangundi Emmanuel, umushoferi utwara abagenzi mu muhanda Kigali-Bugesera mu modoka yashyizwemo iryo koranabuhanga, avuga ko iyo ugejeje ku muvuduko ntarengwa ako kuma gacana itara rikuburira kandi umuvuduko ntuharenge.
Yagize ati “jye kari kuri km 80 ku isaha. Iyo ngeze kuri km 75 ku isaha agatara gahita kaka kadatuza, kakanajwigira kamburira. Icyo gihe ‘accelerateur’ ntiba igikora ahubwo isa n’ icika intege.”
Polisi izivugaho iki?
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye IGIHE ko itegeko ry’uko buri modoka igomba gushyirwamo ako kuma kagabanya umuvuduko ryamaze gusohoka, ku buryo imodoka zose kagomba gushyirwamo bitarenze Gashyantare 2016.
Yagize ati « Twe tuzatangira kugenzura ko zashyizwemo (speed governors) mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha nk’ uko biteganywa n’ingengabihe, kuko ubu itegeko ryamaze gushyirwaho kimwe n’ ibipimo by’ uko zigomba kuba zimeze.»
Imibare ya Polisi y’ u Rwanda, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Rwanda, igaragaza ko abantu 200 bahitanywe n’impanuka mu mezi atandatu ashize y’uyu mwaka wa 2015, naho 300 bakomeretse bikabije.
Umuvuduko ukabije uri mu mpamvu zikomeye zitera izi mpanuka.
Uretse ‘speed governors’, muri Beno Cars, batanga n’ uburyo bwo gukurikiranam imodoka yawe wibereye aho ushaka, ukamenya aho yerekeje utagombye kugera aho iri, binyuze mu buryo bwitwa ‘car tracking’.
Beno Cars Ltd ivuga ko uwifuza izo serivisi zose yahamagara kuri 0788309343 cyangwa 0788794494, no kuri email [email protected].
Hari kandi ku biro by’ iki kigo Nyabugogo ahazwi nko kwa Manu, mu mujyi wa Kigali. Imaze kugira n’ abayihagarariye i Rusizi, Rubavu, Huye na Kayonza.









Ibitekerezo 0