Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo yatangaje ko umunsi nk’uyu ari umwanya wo kwishimira ukwigira kw’abanyarwanda no gushimira ingabo zahoze ari iza RPA zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “ Uyu ni umwanya wo gushima ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA ku rugamba zarwanye n’abemeye gutanga ubuzima bwabo bakarinda abaturage bigatuma n’igihugu kidasenyuka burundu. Ni umwanya kandi wo kwishimira ukwigira kw’abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati “ Turishimira ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Perezida Kagame bwatumye igihugu cyongera gukomera no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, dushima n’abadufashije muri uru rugendo.”
Umusenateri muri Kenya, Naisula Lesuuda, wifatanyije n’Abanyarwanda muri uyu muhango yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 23 ruvuye muri jenoside avuga ko ubushake bwa politiki bwagize uruhare mu kuzana impinduka mu mibereho y’abaturage.
Yagize ati “ Iterambere ryagezweho ntirashobokaga abanyarwanda batabigizemo uruhare dushima rwatumye igihugu kibasha kubohoka bya nyabyo.”
Mu bitabiriye uyu muhango harimo abayobozi muri guverinoma ya Kenya, abadipolomate n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Nairobi. Waranzwe n’indirimbo za gakondo, umuhanzi Kidumu Kibido akaba yarasusurukije abawitabiriye.










Ibitekerezo 0