Umwe mu banyamahirwe watomboye aya mafaranga, Olive Mushimire w’umupfakazi, amaze gutombora agera kuri 1,145,000, yavuze ko agiye gutangira umushinga we bwite nk’uko yabihoranye mu nzozi.
Mushimire yagize ati” Ndi umunyamugisha kubona nabashije gutsindira aka kayabo k’amafaranga. Nari maranye igihe inzozi none ubu ngiye kuzigeraho bitewe n’aya mafaranga. Nzabasha kwitangirira umushinga, niyo mpamvu nshimira Airtel cyane.”
Uretse Mushimire watomboye aruta ay’abandi, Nziyumvira Viateur, niwe wabaye umunyamahirwe wa mbere mu gutombora amafaranga agera ku bihumbi 640,500 y’Amanyarwanda, naho Jean de Dieu Maniraho atombora ibihumbi 746,500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Airtel, bwana Michael Adjei yagize ati:“Poromosiyo ya Ni ikirenga yatangiye neza kandi twanejejwe no kubona yarakiriwe neza n’abanyarwanda. Twashimishijwe n’abanyamahirwe batsinze bwa mbere ndetse ndabifuriza amahirwe mu gihe dutegereje kumenya abatsindira kujya mu kiruhuko kuri Kivu Serena Hoteli Rubavu.”
Michael Adjei akomeza akangurira abakiriya kwitabira iyi poromosiyo, kuko ngo benshi mu banyamahirwe bazinjira mu minsi mikuru bakanatangirana umwaka mushya ibyishimo kubera gutombora muri iyi poromosiyo.
Muri poromosiyo ya Ni Ikirenga, abahatanira ibihembo batsindira ibintu binuyanye, birimo amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice y’ u Rwanda, n’ibindi.
Buri cyumweru kandi ngo abanyamahirwe bazajya bahabwa iminsi ibiri yo kujya kuruhukira muri Serena Hotel i Rubavu, mu ndege, bahabwe ibihumbi 100 byo guhaha, ndetse bazagarurwe mu modoka barangije ikiruhuko.
TANGA IGITEKEREZO