00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingore ni zo ziyobora: Ubuzima butangaje bwa ‘meerkat’ zikundwa na benshi

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 10 June 2026 saa 04:54
Yasuwe :

Meerkat akanyamaswa gasetsa ukigakubita amaso. Gafite uburebure bwa santimetero 29 n’ibilo biri munsi y’ikilo kimwe.

Muri siyansi bakita Suricata suricatta. Meerkats zikunze mu butayu bwo muri Afurika, cyane cyane muri Namibia mu Butayu bwa Kalahari.

Utu tunyamaswa tw’utunyamabere tubaho imyaka iri hagati ya 12 na 14 iyo tudapfuye imburagihe twishwe n’utunyamaswa tugenzi twatwo.

Meerkats ziba mu miryango bakunze kwita ‘mob’ cyangwa ‘gang’. Gang imwe iba igizwe na meerkats zigera kuri 50 ariko zikunda kwigabanyamo ibice zikagenda ari nk’icumi kugera kuri 15.

Meerkats z’ingore ni zo zikunze kuba ziyoboye gang. Buri meerkat yose iri muri gang iba ifite akazi runaka ishinzwe.

Hari iziba zishinzwe gushaka ibyo kurya, izindi zikarinda umutekano kandi zigacunga ko nta nyamaswa y’inkazi izinjirira, mu gihe izindi ziri kwita ku bana.

Meerkat iri gucunga umutekano iragenda igahagarara ahantu hirengeye kugira ngo ikintu cyose kije ibe ikireba, iyo ibonye ikintu giteje akaga isohora ijwi riburira izindi maze na zo zikihisha.

Ibyo ntibizigora kuko meerkats ziba mu myobo miremire. Nubwo zizi gucukura cyane, akenshi ziba mu imyobo y’izindi nyamaswa ziba zaribye ifite ibyumba birenga nka 15.

Nubwo meerkats ziba mu miryango kandi zigakenerana, zikunda gushwana zipfa ubutaka. Iyo meerkat igeze ahantu ikahakunda, ihasiga icyuya cyayo bikaba bisobanuye ko nta yindi igomba kuhavogera.

Iyo rero indi meerkat ije ikahavogera, zirashwan kugera nubwo zicanye.

Ibyo bibaho kenshi kuko ubushakashatsi bugaragaza ko 20% bya meerkats zipfa buri mwaka ziba zicanye hagati yazo.

Meerkats ni indyabyose. Zirya utunyamaswa duto, zikarya imbuto, zikarya inzoka na ‘scorpion’ hamwe n’ibindi byose zibonye.

Zigira amaso areba cyane kandi uruhu rwirabura ruzengurutse amaso yazo rutuma izuba ritazibangamira mu kureba.

Zikunda kuryama zirunze hamwe kandi zigapfumbatana. Meerkats z’ingore zidafite imyanya y’ubuyobozi zibaho mu karengane gakomeye cyane. Iyo zibyaye ibyana, meerkats ziyoboye zirabyica zashaka kuburana ngenzi zazo zikazirukana muri gang.

Nanone zibaho nk’abacakara z’ita ku byana bya meerkats ziyoboye. Iyo meerkat iyoboye izindi ipfuye, iyo yabyaye ni yo iyisimbura ku buyobozi.

Hari igihe ziba zishaka kujya ku buyobozi ari nyinshi maze zigakora amarushanwa yo kurya. Ibashije kurya ibiryo byinshi kurusha izindi, ikaba ari yo itsindira ubuyobozi. Ngayo ng’uko, ubwo ni bwo buzima bwa meerkats.

Meerkats ziryama mu kivunge
Meerkat icungiye izindi umutekano ihagarara ahirengeye
Meerkats zikunze kuba muri Namibia
Meerkats ni inyamaswa zibaho mu buryo butangaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages