Urugero rufatika ni uburyo Parike ya Gishwati-Mukura yasubijwe ubuzima nyuma y’uko urusobe rw’ibinyabuzima byo muri iyi pariki byari biri mu marembera bitewe no kwigabizwa n’abaturage.

Mutesa Albert uyobora komisiyo y’igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ikoranabuhanga n’Umuco UNESCO, yabwiye Ihuriro nyafurika rihuriwemo n’Ibigo bishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima ndetse n’ibyanya bikomye ko icyo u Rwanda rwakoze mu kubungabunga iriya parike kiri mu byo ibindi bihugu byarwigiraho.

Iri huriro ryabereye mu karere ka Musanze, aho u Rwanda rwasangije ibindi bihugu uko rwashoboye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwasaga n’ururi gukendera.

Mutesa ati ”Ni isomo abandi bazatwigiraho, dufite parike ya Gishwati-Mukura mu by’ukuri muzi aho yari igeze, irimo kwangirika batema amashyamba, twarayisuye kandi hari icyo twakoze kugira ngo amashyamba kimeza adakomeza gushira.”

Ati “Badusabye kwereka abandi ibyo nk’u Rwanda twaba twaragezeho, hari n’ibindi bitandukanye ariko byibanda ku gusubiza urusobe rw’ibinyabuzima uko rwahoze. Hari n’ibindi bihugu bifite ingero nyinshi na byo tuzabisangira, ariko twibaza ko u Rwanda ruhagaze neza.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’ibidukikije Beatrice Cyiza yabwiye IGIHE ko ihuriro nk’iri ari kimwe mu bifasha igihugu ndetse n’Isi mu kunoza intego z’iterambere rirambye.

Ati “Ihuriro nk’iri rije kudufasha kuzuza inshingano zacu nka Minisiteri kugira ngo tubungabunge ibidukikije, tubungabunge urusobe rw’ibinyabuzima, ariko nanone kugira ngo tugere ku ntego ya 2030 irimo uburyo twabana na byo tubibungabunga ariko nabyo bitugirira akamaro.”

Yongeyeho ko kuba ihuriro nk’iri rihuza ibihugu bya Afurika ribereye mu Rwanda bigaragaza ko ibidukikije bitagira imipaka, ariyo mpamvu hagomba kubaho ubufatanye.

Ati “Nk’u Rwanda hari itegeko ryo kubungabunga ibidukikije, ariko se ibidukikije bigira imipaka? Ibidukikije biva hano mu Rwanda ugasanga byarenze n’imipaka. Nitubungabunga ishyamba ryo mu Rwanda ryonyine, ntacyo bizatanga mu bindi bihugu bitabungabunzwe.”

“Ni ugushyira mu bikorwa ibyo dufite nk’igihugu, mu mategeko, n’izindi nzego ariko nanone tugafatanya n’abandi hirya no hino ku isi kugira ngo twese tubungabunge urwo rusobe rw’ibinyabuzima.”

Ibihugu bisaga 24 bya Afurika nibyo byitabiriye iri huriro ry’iminsi itanu riri kubera mu karere ka Musanze; ni mu gihe ubusanzwe rigizwe n’ibihugu 34.

Mutesa yavuze ko intambwe y'u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ari urugero ku bindi bihugu
Mutesa yavuze ko intambwe y'u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ari urugero ku bindi bihugu
Cyiza avuga ko iyi nama izafasha mu gukomeza intego yo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Cyiza avuga ko iyi nama izafasha mu gukomeza intego yo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima