00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Urujijo ni rwose mu rupfu rw’inzovu 15

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2026 saa 02:12
Yasuwe :

Abayobozi muri Kenya batangiye iperereza ku rupfu rw’inzovu 15 zapfiriye muri Pariki ya Amboseli mu kwezi gushize, nyuma y’uko hari ibimenyetso byagaragaje ko zimwe muri zo zishobora kuba zararozwe.

Ikigo gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Kenya (Kenya Wildlife Service - KWS) cyatangaje ko inzovu 10 mu zapfuye zagaragaje ikibazo cya ‘paralysé’ mbere y’iminsi ibiri ngo zipfe.

Ku zindi nzovu eshanu, KWS yavuze ko imirambo yazo yari imaze kwangirika cyane cyangwa yarariwe n’izindi nyamaswa ku buryo byari bigoye kumenya icyateye urupfu rwazo.

Inyinshi mu nzovu zapfuye zi ingore n’ibyana byazo, mu gihe hagaragaye inzovu imwe y’ingabo.

Izi mpfu zabereye muri Pariki ya Amboseli.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari ibisigazwa by’ibishobora kuba uburozi byabonetse mu bipimo byafashwe ku nzovu zapfuye. Ibyo bipimo byakorewe muri laboratwari ya Kaminuza ya Nairobi byagaragaje “ikintu gishobora kuba ari uburozi”, ariko ibindi bipimo byakorewe muri laboratwari ya Leta yo muri Kenya ntibyagaragaje ubwo burozi bwapimwe.

KWS yavuze ko hakomeje gukorwa ibindi bizamini kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rw’izi nzovu. Yatangaje kandi ko hakomeje gukorwa iperereza ku bidukikije, harimo gupima amazi n’ibindi bishobora kuba byarahumanye muri ako gace kugira ngo harebwe niba izo nzovu zaba zaragize aho zihurira na byo.

Kenya imaze igihe igira ibibazo by’inzovu zipfa zishwe n’uburozi, cyane cyane mu bihe by’ubuhigi butemewe n’amategeko ndetse n’amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa.

Pariki ya Amboseli ni imwe muri pariki zizwi cyane ku isi kubera amatsinda manini y’inzovu ndetse n’imiterere y’ubutaka bwayo, aho umusozi wa Kilimanjaro wo muri Tanzania ushobora kugaragara hakurya y’umupaka. Muri iyi pariki habarurwa inzovu zigera kuri 2.000.

Pariki ya Amboseli ni imwe muri pariki zizwi cyane ku isi kubera amatsinda manini y’inzovu ndetse n’imiterere y’ubutaka bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages