Ibi biti byatewe mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyamata (Nyamata TSS) no mu nkengero zaryo.
Uretse ibyo, hari n’ibindi biti 1500 iyi banki yatangaje ko itegenya gutera mu bindi bice by’igihugu biherereyemo amashami yayo, nyuma ikazakurikizaho gahunda yo kubikurikirana ngo byose bikure neza.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa harimo abakozi ba Access Bank Rwanda, abanyeshuri ba Nyamata TSS, abahagarariye Umurenge wa Nyamata n’itsinda ry’abanyeshuri ribungabunga ibidukikije ryaturutse muri Lycée de Kigali.
Iki gikorwa kije kandi cyubakira kuri gahunda ngari ya leta yo gutera miliyoni ibiti 100 mbere ya 2027, ikanatera ibindi by’imbuto ziribwa birenga miliyoni 6,4 mu turere 11 ku ikubitiro.
Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo yavuze ko impamvu y’icyo gikorwa ari ukwifatanya muri iyi gahunda igamije kwimakaza ubuzima bwiza, ashimangira ko igiti ari ubuzima.
Ati “Iyo ibidukikije bibungabunzwe n’abantu bagira ubuzima bwiza. Ibi ni ibikorwa tuzakomeza no mu yindi mishinga ibungabunga ibidukikije.”
Ku bijyanye n’icyifuzo cy’abo mu itsinda ryo muri Nyamata TSS rishinzwe kubungabunga ibidukikije ryasabye Access Bank ibikoresho birimo n’imiti yo kwifashisha mu kubungabunga ibiti byatewe, Byishimo yaryijeje ko bazafasha mu kubibona.
Mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Nyamata biyemeje ko uyu mwaka uzarangira bateye ibiti birenga ibihumbi 60, nk’uko Umuyobozi Ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Nyamata, Hakizimana François Xavier, yabyemeje.
Ati “Ubu tumaze gutera ibiti birenga ibihumbi 50, n’ibindi bisigaye uyu mwaka uzarangira tubiteye. Twashyizeho ingamba zitandukanye zo gukurikirana imikurire yabyo.”
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 izaba imaze kugabanya imyuka ihumanya ikirere ingana 38% mu 2030, ibintu izafashwamo na gahunda yo gutera ibiti kuko bigabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!