Umunsi aho abatuye Isi bose baba bamaze gukoresha umutungo kamere Isi iba ifite ubushobozi bwo gutanga muri uwo mwaka, uzwi nka ‘Earth Overshoot Day’, muri uyu mwaka wari ku wa 22 Kanama.
Mu busanzwe ibyo ikiremwa muntu cyangiza ku Isi, nk’imyuka yangiza cyohereza mu kirere, umubumbe uba ufite ubushobozi bwo kuzongera ukabisubiranya mu gihe runaka, gusa umunsi wa ‘EarthOvershoot Day’ uvuze ko abantu baba bamaze gukoresha ibyari byarabagenewe byose muri uwo mwaka ndetse Isi ikaba idafite ubushobozi bwo kubisubiranya muri uwo mwaka.
Ibijyanye n’uko abatuye Isi bamaze gukoresha umutungo kamere w’umwaka wose, kuri uyu wa Gatandatu byatangajwe n’ikigo cyo muri Amerika cyagiye gikunda kugaragaza ikibazo cy’uko abantu bagenda biyongera mu gihe Isi yo itiyongera, kizwi nka ‘American NGO Global Footprint Network’.
Kibinyujije kuri Twitter cyagize kiti “Uyu munsi ni italiki aho twese nk’ibiremwa muntu twakoresheje byinshi biturutse mu mutungo kamere kurusha ibyo umubumbe ushobora kugaruza mu mwaka wose.”
Mu yindi minsi aho abatuye Isi bagiye bakoresha umutungo kamere urenze uwo Isi ishobora gusubiranya mu mwaka, harimo ku wa 29 Ukuboza 1970, ku wa 11 Ukwakira 1990, ku wa 23 Nzeri 2000 ndetse uwaherukaga wari ku wa 29 Nyakanga 2019.
Abahanga mu by’ibidukikije bavuga ko muri uyu mwaka, uyu munsi watinze kugera ugereranyije n’umwaka ushize kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse bimwe mu bikorwa by’abantu, bityo nabo ntibakoresha umutungo kamere mwinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!