{Umunya-Nigeria Franklin Emuobor Ebenhron wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Desire Luzinda yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ifatanyije na Polisi Mpuzamahanga azira kuba yarashyize hanze amafoto yafotoye uyu mukobwa yambaye ubusa.}

Nk’uko Big Eye yabitangaje, uyu musore ukomoka muri Nigeria yafatiwe mu Mujyi wa Dubai kuri ubu akaba ari naho afungiwe mu gihe hakiri kwigwa uburyo yakorezwa muri Uganda aho agomba gufungirwa akanagezwa imbere y’ubutabera ngo aryozwe ibyaha akurikiranyweho.

Mu byaha Franklin akurikiranyweho harimo icyo gushyira hanze amafoto y’ubwambure bwa Desire Luzinda nkana, gukoresha ibiyobyabwenge no kuba yarafatanywe impapuro z’inzira mpimbano.

Uyu musore yavuye muri Uganda atorotse mu Kuboza 2014 nyuma yo gushyira ku karubanda amafoto y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we Desire Luzinda bivugwa ko baba barapfuye amafaranga undi akabikora nk’agahimano.

Amafoto y’ubwambure bwa Desire Luzinda ni kimwe mu bintu byavugishije benshi amagambure cyane muri Uganda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.