Ivan Semwanga yari umunyemari uzwi cyane muri Uganda gusa izina rye ryashinze imizi muri Afurika y’Uburasirazuba ahanini kubera urukundo rwe na Zari n’uruhare yagize mu iterambere rya Uganda mu buryo butandukanye.
Yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 2017, yaguye muri Afurika y’Epfo mu Bitaro bya Steve Biko Hospital biri i Pretoria azize indwara yo guturika imitsi yo mu mutwe.
Mu mva bashyinguyemo Ivan Semwanga babanje gusasamo amashilingi menshi; umurambo wa Semwanga umaze kururutswa bamwe mu bakire bagize itsinda ryiyise Rich Gang banyanyagije andi mafaranga n’amadolari.
Uretse amafaranga banyanyagije mu mva ya Semwanga, banapfunduye icupa rya champagne bayimena ku isanduku nk’ikimenyetso cy’uko uyu mugabo wari ufite imyaka 40 yabayeho mu buzima bwo gusangira ibyishimo na bagenzi be.
Mu magambo yavuzwe baherekeza Semwanga, abenshi bagarutse ku buryo yabagaho mu buzima bwishimye, agakorera amafaranga akamukundira akarumbuka ndetse hejuru ya byose akamenya kuyasangira n’inshuti agahaho n’abatishoboye.
Uwahoze ari umugore we Zari Hassan yari yacitse intege mu buryo bugaragara ndetse yasukaga amarira ubutitsa abahungu be batatu bakamukomeza. Umugabo we Diamond Platnumz ntiyigeze akandagiza ikirenge i Kampala ibintu byatumye anengwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Diamond yari amaze iminsi muri Kenya aho yagiye gukorera igitaramo mu gihe umugore we Zari ari mu gahinda aho yajyanye n’abana be batatu muri Uganda guherekeza bwa nyuma Ivan Semwanga bamaranye imyaka irenga icumi babana.
Semwanga asize abana batatu yabyaranye na Zari, uwitwa Pinto Ssemwanga, Dido Ssemwanga na George Ssemwanga. Asize imitungo itabarika muri Uganda no muri Afurika y’Epfo.
Yari amaze kubaka amashuri 30 muri Afurika y’Epfo, yari amaze gufasha leta y’iki gihugu guteza imbere uburezi mu buryo bugaragara ndetse ngo yari amaze guha akazi abantu barenga 850 akagerekaho kubafata nk’abavandimwe be atarobanura.





















Semwanga yashyinguranywe amafaranga




Ibitekerezo 0