René Angélil yitabye Imana muri Mutarama 2016, yazize uburwayi bwa kanseri yo mu muhogo yari amaranye igihe. Kuri ubu Celine Dion w’imyaka 49 yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo aho bikekwa ko yaba asigaye akundana n’umwe mu basore bamubyinira.
Urukundo rwa Celine Dion n’umubyinnyi we Pepe Muñoz rwatangiye kuvugwa mu kwezi gushize ahanini kubera ko inshuro nyinshi aba bombi basigaye bagaragara bari kumwe mu bikorwa byose uyu mugore yitabira.
TMZ yatangaje ko nubwo izi nkuru zimaze iminsi zicicikana, ngo Celine Dion aracyari umugore ‘wazirikanye isezerano yahaye René Angélil ubwo yamwemereraga ko azamukunda kugeza apfuye[Celine]’ bityo ko nta musore bakundana ahubwo ngo bahuzwa n’akazi gusa.
Guhera muri Gicurasi 2017, Celine Dion nibwo yatangiye gukora urugendo rw’ibitaramo bizenguruka mu bihugu bitandukanye, ni nabyo bya mbere yagiyemo hanze ya Amerika nyuma y’urupfu rw’umugabo we.
Celine Dion na Pepe Muñoz bagiye bagaragara kenshi bari kumwe mu buryo bwihariye mu ngendo uyu muhanzi amaze iminsi akora ndetse by’umwihariko baherutse gusohokana mu biroro by’imideli bya ‘Giambattista Valli fashion show’.
Itangazamakuru ryabonye Celine na Pepe Muñoz ritangira kwandika ko bari kumwe mu rukundo gusa uyu musore yahise atangariza Vogue ko ‘nta kidasanzwe kiri hagati yabo uretse ubumwe bafitanye nk’abahuriye mu mwuga.
Yagize ati “Atuma numva nisanga, nkumva ndi umwe mu bagize umuryango we, nkanarushaho kumva ko ndi mu itsinda rye.”
Pepe Muñoz na Celine bamaze iminsi bajyana mu bihugu bitandukanye ndetse mu mpera z’icyumweru gishize bari kumwe mu Mujyi wa Paris aho bagaragaye hanze ya Royal Monceau hotel bavuye gufata ifunguro rya saa sita.

Celine ari ku Mugabane w’u Burayi mu rugendo rw’ibitaramo azakomereza mu Bwongereza mu Mijyi ya London, Birmingham, Leeds na Glasgow.
René Angélil yitabye Imana tariki ya 14 Mutarama 2016 aguye i Las Vegas aho bari batuye, yari afite imyaka 73 y’amavuko.
Celine Dion na René Angélil barushinze mu 1994 nyuma y’imyaka 14 bari bamaze baziranye. Bafitanye abana batatu, imfura yabo yitwa René-Charles afite imyaka 16 mu gihe impanga zabo z’abahererezi ‘Eddy na Nelson’ zifite imyaka itandatu.






Ibitekerezo 0