Zari Hassan ni umwe mu bagore b’abaherwe mu bazwi mu by’imyidagaduro mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Yahoze ari umuririmbyi ariko aza kubihagarika. Kumenyekana kwe byaturutse ku gushakana n’umuherwe Ivan Ssemwanga nyuma akamuta akajya kubana n’umuhanzi Diamond.
Mu mezi abiri ashize, Zari yahuye n’ibyago apfusha uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga waguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika kw’imitsi yo mu mutwe. Mu ntangiriro za Kamena 2017 umubyeyi we yahise ajyanwa mu bitaro kubera indwara y’umutima ndetse kugeza n’ubu aracyarembye.
Zari yanditse kuri Snapchat agaragaza ko umubyeyi we arembye bikomeye ndetse ngo muri iyi minsi “nta kugoheka ku bwo gutinya ko imashini imufasha guhumeka ishobora kwizimya igihe icyo ari cyo cyose” ubuzima bwe bukarangira.
Chimp reports yatangaje ko uyu mugore arwaje nyina urembye bikomeye nyuma y’igihe gito yari amaze ashakisha uburyo yava mu gahinda yasigiwe na Ivan Ssemwanga. Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo kandi Zari yahise agirana ibibazo na Diamond bashinjanya gucana inyuma itangazamakuru ribyinjiyemo bahita babihakana.
Zari na Diamond ngo ntibabanye uko bikwiye ndetse mu minsi yashize ngo uyu mugore yashatse guhindura izina ry’umukobwa we Tiffah Dangote akitwa Latiffah Hassan.

Ssemwanga amaze gupfa kandi ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byari byatangaje ko nyuma yo guhabwa uburenganzira ku mitungo ya nyakwigendera Zari yahise yerekeza muri Afurika y’Epfo kuyikurikirana no kuba mu nzu yasizweyo n’uyu wahoze ari umugabo we.







Ibitekerezo 0