{Umuhanzi Desire Luzinda uheruka kwishyikiriza polisi nyuma y’ukwezi bamushakisha yatangiye gukorerwa iperereza ku mafoto ye yagiye hanze yambaye ubusa aho hazifashishwa Polisi Mpuzamahanga(Interpol) kugira ngo uwo bahoze bakundana atabwe muri yombi byihuse.}

Tariki ya 20 Ugushyingo nibwo uyu muhanzi yishyikirije inzego z’umutekano byemezwa ko adakwiye gufungwa nta perereza rirakorwa ku cyaha akurikiranweho cyo kwerekana ubwambure bwe.

Nk’uko Bigeye yabitangaje, iperereza rya Desire ryatangiye ku wa mbere tariki 24 Ugushyingo 2014 aho yagiye yerekana ibimenyetso simusiga bishinja umusore bakundanaga witwa Franklin ukomoka muri Nigeria ko ari we wayashyize hanze.

Abakora iperereza beretswe amwe mu mashusho y’ubusambanyi ya Desire na Franklin ubwo bari bakiri mu rukundo kugira ngo abafashe kumenya neza abo bakurikiranye mu butabera, gusa bagiye batungurwa n’ibyo babonaga kuko byari bihabanye cyane na Desire basanzwe bazi nk’uko umwe mu bari mu iperereza yabitangaje.

Urwego rwa Polisi rushinzwe iperereza n’ubugenzacyaha, ryemeje ko hagomba kwitabazwa Polisi Mpuzamahanga kugira ngo Franklin afatwe mu buryo bwihuse ndetse byorohereze inzego z’umutekano muri Uganda.

Usibye icyaha cyo gushyira amafoto y’ubwambure bwa Desire ku ka rubanda, Franklin akurikiranyweho gutunga impapuro z’inzira mpimbano zigaragaza ko yahawe n’igihugu cya Uganda nyamara ngo yazibonye mu buryo bufifitse.

Icyaha Desire akurikiranweho kiramutse kimuhamye nk’uko biteganywa n’Itegeko rya Uganda umuntu ukwirakwije amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ahanishwa byibura ihazabu ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda n’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi.

Ekitone ya Desire imaze kurebwa n’abantu basaga 30,000 nyuma y’icyumweru kimwe ishyizwe kuri YouTube, abenshi by’umwihariko abafana ba Desire Luzinda bakaba barishimiye aya mashusho ndetse n’uburyo abyinamo.