Ney wa Mitego yafunzwe mu gicuku cyo kuwa 25 Werurwe 2017, yafatiwe mu Ntara ya Morogoro ahita ajyanwa mu Mujyi wa Dar es Salaam mu bugenzacyaha ari naho yabarijwe byimbitse ibijyanye n’iyi ndirimbo yise ‘Wapo’[Barahari].

Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze, Harrison Mwakyembe yasabye ko Ney wa Mitego arekurwa ndetse avuga ko indirimbo ye ‘Wapo’ ikomeza gucurangwa ku maradiyo nta nkomyi ‘kuko uwayihimbye yavuze ibyo atekereza’.

Ikinyamakuru Bongo5 cyatangaje ko Ney wa Mitego yafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2017 ndetse ngo akimara kurekurwa yavuze ko agiye guhita atunganya amashusho y’iyi ndirimbo yari yatumye ashyirwa mu gihome.

Yagize ati “Ndabashimiye abanyamakuru, abanyamategeko banjye n’inshuti ku rukundo banyeretse. Ndanashimira leta kuri uyu mwanzuro bafashe, ubu nta byinshi mfite natangaza, indirimbo yemerewe gukomeza gucurangwa, ndabashimiye kandi nanyuzwe no kumva ibi.”

Mbere y’uko Ney wa Mitego afungurwa, Perezida wa Tanzania ngo yari yatangaje ko ‘iyi ndirimbo ari nziza ndetse ko hakwiye kugaragazwa n’ibindi byose bitagenda mu muryango’.

Ney wa Mitego akunze kuririmba yibasira abayobozi n’abahanzi bagenzi be. Muri iyo yatumye atabwa muri yombi, aririmbamo ko hari abayobozi bafite impamyabumenyi z’impimbano.

Yasohoye iyi ndirimbo nyuma y’iminsi mike Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda, amaze igihe yibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzania ko yaguze indangamanota mu mashuri yisumbuye.

Uyu muraperi kandi avuga mu buryo bweruye ko muri Tanzania itangazamakuru ryanizwe ndetse ko abaturage batavuga bisanzuye ibyo batekereza. Mu byatumye afungwa ngo ni uko yaririmbye ashinja bamwe mu bayobozi ba Tanzania kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi binenga ubutegetsi buriho.

Ney wa Mitego wari wafunzwe azira indirimbo inenga Leta ya Tanzania yarekuwe
Ney wa Mitego wari wafunzwe azira indirimbo inenga Leta ya Tanzania yarekuwe

Wapo, indirimbo yari yatumye Ney wa MItego afungwa