Umuryango ureba iby’ubucuruzi bw’indirimbo kuri internet no mu maguriro y’umuziki ku Isi, International Federation of the Phonographic Industry (IFPI) wasohoye raporo igaragaza ishusho y’uburyo byari byifashe ku isoko mu mwaka wa 2016 ku migabane yose. IFPI yanakoze urutonde rwa album zacurujwe cyane kurusha izindi bityo ‘Lemonade’ ya Beyonce iza imbere mu gihe ‘25’ ya Adele iri ku mwanya wa kabiri.

Billboard yatangaje ko kuva uyu muryango watangira gukora ubucukumbuzi n’ibarura ry’uburyo umuziki ugurwa ku Isi mu 1997, ngo ni ubwa mbere habonetse inyungu nini ugereranyije n’indi myaka yabayeho.

Iyi raporo igaragaza ko muri uyu mwaka inyungu yazamutseho 5.9 ku ijana ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Umwaka wa 2016 kandi ngo urihariye kuko wabonetsemo album nyinshi zaguzwe cyane ku isoko mu buryo bujya kungana.

Mu mwaka wabanje, Drake yari ku mwanya wa mbere mu bafite album zaguzwe cyane nk’uko bigaragazwa na raporo ya IFPI gusa kuri iyi nshuro ari ku mwanya wa gatatu ariko mu bafite indirimbo zacurujwe cyane ni we uyoboye urutonde ku bw’indirimbo ‘One Dance’ yafatanyije na Wizkid na Kyla.

Umuhanzi w’Umwongereza David Bowie witabye Imana muri Mutarama 2016 azize indwara ya kanseri ari ku mwanya wa gatanu mu bafite album zacurujwe cyane. Iyo yasize akoze yitwa 'Blackstar' yacurujwemo miliyoni 1.9 y'amadolari ya Amerika mu mwaka ushize gusa.

Beyonce ayoboye urutonde rwa album zaguzwe cyane muri 2016
Beyonce ayoboye urutonde rwa album zaguzwe cyane muri 2016

Urutonde rwa Album zacurujwe cyane mu 2016(habaruwe izaguzwe mu masoko no kuri internet):

1. Beyoncé, Lemonade (2.5 million)
2. Adele, 25 (2.4 million)
3. Drake, Views (2.3 million)
4. Metallica, Hardwired…to Self-Destruct (2.1 million)
5. David Bowie, Blackstar (1.9 million)
6. The Rolling Stones, Blue & Lonesome (1.8 million)
7. Bruno Mars, 24k Magic (1.7 million)
8. Twenty One Pilots, Blurryface (1.5 million)
9. Coldplay, A Head Full of Dreams (1.4 million)
10. Pentatonix, A Pentatonix Christmas (1.4 million)

IFPI yakoze urutonde rw’indirimbo zaguzwe cyane mu 2016

1. Drake feat. WizKid & Kyla, "One Dance" (12.5 million)
2. Justin Bieber, "Love Yourself" (11.7 million)
3. The Chainsmokers feat. Halsey, "Closer" (11.7 million)
4. Sia, "Cheap Thrills" (11.1 million)
5. Justin Bieber, "Sorry" (10.8 million)
6. Rihanna feat. Drake, "Work" (10.6 million)
7. Lukas Graham, "7 Years" (10.4 million)
8. The Chainsmokers feat. Daya, "Don't Let Me Down" (10.2 million)
9. Mike Posner, "I Took a Pill in Ibiza" (10.0 million)
10. Twenty One Pilots, "Stressed Out" (9.9 million)

One Dance ya Drake na Wizkid iri imbere mu ndirimbo zaguzwe cyane